I Kibeho hizihijwe isabukuru y’imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye Nathalie Mukamazimpaka

I Kibeho hizihijwe isabukuru y’imyaka 44 ishize Bikira Mariya abonekeye Nathalie Mukamazimpaka

 

Imyaka 44 irashize Bikira Mariya abonekeye u Rwanda anyuze mu bakobwa batatu bigaga mu Ishuri ry’Indatwa z’abakobwa rya Kibeho, riherereye ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru. Ibi byabaye ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni amateka akomeye yongereye ukwemera  mu Iyobokamana Gatolika muri Afurika.

Mu babonekewe harimo Nathalie Mukamazimpaka, umwe mu bantu batatu Kiliziya Gatolika yemeje ko babonye Bikira Mariya. Kuri ubu, Nathalie atuye i Kibeho aho amaze imyaka myinshi, avuga ko ari ho yasabwe kuguma n’Umubyeyi Bikira Mariya.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2025, i Kibeho habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 44 ishize Nathalie Mukamazimpaka atangiye kubona Bikira Mariya. Ibyo birori byabanjirijwe n’igikorwa cya Penetensiya (kwicuza ibyaha), gikurikirwa n’Igitambo cya Misa yo gushimira Imana no kwibuka amabonekerwa yabereye i Kibeho.

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yavuze ko amateka ya Kibeho yayihinduye ahantu hihariye mu iyobokamana, kuko hakomeje gusurwa n’abaturutse impande zose z’Isi baje gusenga no kumenya ubutumwa bwahatangiwe.

Yagize ati:

“Ntitwakwirengagiza amahirwe twagize yo gusurwa n’Umubyeyi Bikira Mariya. Ni yo mpamvu duhurira hano twibuka ubutumwa yahaye Nathalie Mukamazimpaka, butwibutsa guhinduka no gukomera mu isengesho.”

Yasobanuye ko kwizihiza iyi sabukuru byashyizwe kuri iyi tariki kuko ari bwo, mu 1982, Nathalie Mukamazimpaka yahawe ubutumwa bwihariye bwo gukomeza gusenga asabira Isi n’abayituye.

Mukamazimpaka Nathalie yabonekewe na Bikira Mariya guhera ku itariki ya 12 Mutarama 1982 kugeza mu Ukuboza 1983. Mu butumwa yakiriye, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nathalie, mwana wanjye”, maze undi amusubiza ati “Karame”.

Nk’uko Nathalie abyivugira, ubutumwa yahawe bwasabaga abantu gusenga cyane, kwitandukanya n’iby’isi bishira vuba, kugarukira Imana no kwiyumvamo urukundo, kwiyoroshya n’ubwitange.

Nathalie Mukamazimpaka kuri ubu afite imyaka 62 y’amavuko. Ntiyigeze ashaka umugabo, kandi si umubikira, ariko avuga ko yagumye i Kibeho kugira ngo yubahirize isezerano yagiranye na Bikira Mariya. Yari kumwe n’abandi babiri babonekewe ari bo Alphonsine Mumureke, wabaye umubikira uba mu Butaliyani, na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amabonekerwa ya Kibeho yatangiye ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981, ubwo Alphonsine Mumureke, wari ufite imyaka 16, yabonaga Bikira Mariya bwa mbere. Yaje kumubwira ko ari “Nyina wa Jambo”, amusaba gukomera mu kwemera no gukangurira abandi guhinduka.

Nyuma ye, Marie Claire Mukangango nawe yabonekewe na Bikira Mariya tariki ya 2 Mata 1982, ahabwa ubutumwa bukomeye bwerekeranye n’ububabare bwa Bikira Mariya ndetse no gusaba isi guhinduka kuko yari igiye mu nzira mbi.

Kubera ayo mabonekerwa, Kibeho yahindutse ahantu hakorerwa ubukerarugendo nyobokamana, hasurwa n’ibihumbi by’abakirisitu buri mwaka.

Mu rwego rwo kwemeza ukuri kw’aya mabonekerwa, mu 1982 hashyizweho komisiyo zigizwe n’abaganga n’abahanga mu bya tewolojiya, zakoze iperereza ryimbitse. Nyuma y’imyaka myinshi y’ubugenzuzi, ku itariki ya 29 Kamena 2001, Kiliziya Gatolika yatangaje ku mugaragaro ko amabonekerwa ya Kibeho yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Kibeho ni ho honyine muri Afurika hemejwe amabonekerwa na Kiliziya Gatolika, mu mabonekerwa 16 amaze kwemezwa ku Isi hose.

Uretse kuba ahantu ho gusenga, i Kibeho hari Isoko ya Bikira Mariya, aho abahagana bavoma amazi bafata nk’ayumugisha, ndetse hakaba n’ishusho nini ya Yezu iherereye i Nyarushishi.

Uyu munsi, Kibeho ikomeje kuba igicumbi cy’amateka akomeye ku Bakirisitu Gatolika, aho benshi bahasura cyane ku itariki ya 15 Kanama n’iya 28 Ugushyingo, mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya.

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *