Amerika ihagaritse zimwe muri Visa z’abimukira: Icyo bivuze ku Banyarwanda

Overcoming Culture Shock in the USA: Tips for International Students -  MIUniversity

Guhera ku wa 21 Mutarama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zisubitse isuzumwa n’itangwa rya zimwe muri Visa z’abimukira ku baturage baturuka mu bihugu bimwe na bimwe. Icyo cyemezo kigamije gukumira abantu bajya muri Amerika badafite ubushobozi bwo kwitunga, bikarangira babaye umutwaro ku gihugu n’abagituye.

Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga risobanura ko mu basaba Visa z’igihe kirekire, hari abagera muri Amerika bagategereza inkunga n’imfashanyo, cyangwa bakiringira ubufasha bw’imiryango n’inshuti, aho kwigira ku bushobozi bwabo. Ni muri urwo rwego Amerika yavuze ko igiye kongera kugenzura niba abajya gutura muri Amerika bafite ubushobozi bwo kwitunga.

Ibyiciro bya Visa zitangwa na Amerika

Amerika igabanya Visa mu byiciro bitandukanye bitewe n’impamvu n’igihe umuntu ateganya kumarayo:

Visa z’igihe gito

  • B-1 na B-2: zihabwa abagenda ku mpamvu z’ubukerarugendo, gusura inshuti n’imiryango, kwitabira inama n’ibikorwa by’ubucuruzi by’igihe gito.

Visa zo kwiga

  • F-1: ku banyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru.
  • M-1: ku bagiye mu mahugurwa n’amasomo yihariye.

Visa zishingiye ku kazi

  • H-1B: ku bantu bafite ubumenyi buhambaye (ikoranabuhanga, engineering, ubuvuzi n’ibindi).
  • H-2A: ku bakozi bo mu buhinzi.
  • H-2B: ku bakozi bo mu mirimo itari iy’ubuhinzi.
  • L-1: ku boherezwa n’ibigo bikorera muri Amerika.
  • O-1: ku bafite impano zidasanzwe nk’abakinnyi n’abanyabugeni.

Visa zo guhanahana ubumenyi n’umuco

  • J-1: ku banyeshuri, abashakashatsi, abarimu n’abandi bagiye mu bikorwa byo guhana ubumenyi.
  • Q-1: ku bajya mu bikorwa by’umuco.

Izindi Visa zihariye

  • D: ku bapilote n’abakozi bo mu ndege bari mu rugendo.
  • C: ku banyura muri Amerika berekeza mu bindi bihugu.
  • A na G: ku badipolomate n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

Visa zitari iz’abimukira zishyurwa 185$.

Visa zahagaritswe

Icyemezo gishya ntikireba Visa z’igihe gito zivuzwe haruguru. Ahubwo cyibanda ku Visa z’abimukira, ari zo zihabwa abantu bashaka gutura muri Amerika by’igihe kirekire. Muri zo harimo:

  • Visa zishingiye ku muryango (abashakanye, abana, ababyeyi b’abanyamerika).
  • Diversity Visa (Green Card).
  • Visa zihabwa ku mpamvu z’ubutabazi n’ubuhunzi.

Izi ni zo zatangajwe ko zisubitswe burundu mu gihe hataramenyekana uko zizongera gusuzumwa.

Icyo bivuze ku Banyarwanda

Ku Banyarwanda, iki cyemezo ntikireba abari bafite gahunda z’ingendo z’igihe gito nko gusura inshuti, ubukerarugendo cyangwa kwitabira imikino n’ibikorwa byihariye.

  • Abanyeshuri ntibazagirwaho ingaruka kuko Visa zabo zisaba ko basubira mu gihugu cyabo barangije amasomo.
  • Abahabwaga Visa z’amezi atatu, imyaka itanu cyangwa icumi nabo ntibarebwa n’iki cyemezo, kuko baba basabwa gusubira mu gihugu cyabo bitarenze amezi atandatu.

Abazagerwaho n’ingaruka ni:

  • Umunyarwanda washakanye n’Umunyamerika wari uteganya kujya gutura muri Amerika.
  • Ufite ababyeyi b’Abanyamerika ariko atuye mu Rwanda, wari uteganya kwimukira muri Amerika.
  • Abari muri Amerika ku byangombwa by’igihe kirekire bashaka kongeresha Visa zabo.
  • Abari bategereje Green Card cyangwa Diversity Visa, zo zahagaritswe burundu.

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *