94% by’abarwayi ba TB bakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima bakira burundu

94% by’abarwayi ba TB bakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima bakira burundu

 

Impuguke mu rwego rw’ubuzima zigaragaza ko abajyanama b’ubuzima bakomeje kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurwanya igituntu mu Rwanda, aho 94% by’abarwayi ba TB bakurikiranwa na bo bavurwa bagakira burundu.

Ibi byatangajwe na Dr. Mucyo Yves mu mahugurwa yamaze iminsi itatu yahuje abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, yabereye muri Hoteli Muhabura mu Karere ka Musanze kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kamena 2026. Aya mahugurwa yateguwe na ABASIRWA (Rwanda Media Network Against HIV/AIDS and for Health Promotion) ku bufatanye na Rwanda Biomedical Centre (RBC) n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa gahunda ya Integrated Community-Led Monitoring (iCLM).

Dr. Mucyo Yves Habimana umukozi muri RBC Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu

Dr. Mucyo yavuze ko kimwe mu byafashije u Rwanda kugabanya ubwandu bw’igituntu ari uko abajyanama b’ubuzima begerejwe abaturage, bakabasha gutahura hakiri kare abafite ibimenyetso by’iyi ndwara, bakabashishikariza kwihutira kujya kwa muganga mbere y’uko uburwayi bukomera.

Yagize ati: “Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu kurwanya igituntu. Kugeza ubu, 94% by’abarwayi ba TB bakurikiranwa na bo baravurwa bagakira burundu bikaba ari umusaruro ushimishije.”

Yavuze ko kandi Abajyanama b’ubuzima banagira uruhare mu gukurikirana abahuye n’abarwayi ba TB (contact tracing), cyane cyane abo mu rugo rumwe, kugira ngo bapimwe cyangwa bahabwe imiti ibarinda kwandura igihe bibaye ngombwa.

 

Kugirango iyi ndwara icike burundu n’uko abaturage bayibonaho amakuru ahagije uko yandura,ibimenyetso biyiranga ndetse n’uburyo ivurwamo,Abajyana b’Ubuzima bakaba bagira uruhare runini cyane muri ubwo  bukangurambaga kuri iyi ndwara ati:|” Bakora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo TB yandura, ibimenyetso byayo n’akamaro ko kwihutira kwivuza, bityo bagafasha gutinyuka bakitabira serivisi z’ubuvuzi hakiri kare.”

 

Banakurikirana amatsinda afite ibyago byinshi byo kwandura TB, harimo abafite ubwandu bwa VIH, abana bahuye n’abarwayi ba TB, abafungiwe mu magororero, abarwayi ba diyabete n’abandi bafite ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanuts

 

Yongeyeho ko uburyo bwo gusuzuma igituntu bwarushijeho kunozwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya DST, rituma indwara itahurwa hakiri kare kandi abarwayi bagahabwa ubuvuzi bukwiye. Yavuze ko 96% by’abasanzwemo igituntu bavurwa bagakira, bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu guhangana n’iyi ndwara.

Dr. Mucyo yagaragaje kandi ko ubufatanye hagati ya gahunda zo kurwanya VIH n’igituntu bwatanze umusaruro ushimishije. Mu mwaka wa 2005, abarwayi b’igituntu banganaga na 50% babaga bananduye Virusi itera SIDA (VIH), mu gihe ubu uwo mubare wamaze kugabanuka ugera kuri 13%.

Yasobanuye ko iri gabanuka rifitanye isano n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ririmo kunoza imirire, isuku y’aho batuye, no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima ku buryo bwihuse kandi buboroheye.

Dr. Ngabonzima Louis, o muri Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion

 

Aganira n’abanyamakuru  Dr. Louis Ngabonzima, yagaraje ko ubu ikibandwaho Atari ukureba ubwinshi bwa serivisi z’ubuzima gusa ahubwo n’uburyo umugenerwabikorwa azihabwa kugira go zimugirire akamaro.

Ati:” Hari gahunda yatangijwe ya Integrated Community-Led Monitoring (iCLM) igamije kongera ireme rya serivisi z’ubuzima, hibandwa cyane ku kureba niba zigera ku bazikeneye harimo abafite ibyago byo kwandura,abigeze kurwara abarwayi ndetse n’abafite ibyago byo kwanduza.

Yasobanuye ko ubu buryo butareba gusa niba serivisi z’ubuvuzi zihari, ahubwo bunagenzura niba abazigenewe bazigeraho, baziyumvamo kandi zigera ku  baturage zujuje ubuziranenge.

Yavuze ko iCLM ishingiye ku mahame ane azwi nka AAAQ, arimo:

  • Availability: kureba niba serivisi zihari kandi zihagije;
  • Accessibility: kureba niba abazigenewe bazigeraho bitabagoye;
  • Acceptability: kureba niba abaturage bazemera kandi bizeye izo serivisi;
  • Quality: kugenzura niba serivisi zitangwa zujuje ubuziranenge.

Nk’uko Dr. Ngabonzima yabigaragaje, ubu buryo bwibanda cyane ku byiciro bifite ibyago byo kwandura indwara, abarwaye ndetse n’abamaze gukira, hagamijwe kumenya niba serivisi zibagenewe zibageraho uko bikwiye no gukemura hakiri kare inzitizi zose zishobora kubangamira ubuvuzi.

Mu 2008 nibwo u Rwanda rwashyizeho gahunda y’Abajyana b’Ubuzima batorwa muri buri mudugudu ,bakaba bahabwa inshingano zo kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwagabanyije uburwayi bw’igituntu ku buryo bugaragara aho mu mwaka wa 2000 mu bantu 100,000 abari barwayi b’igituntu babaga ari 238 naho mu mwaka wa 2024 bakaba baragabanutse aho mu bantu 100,000 wasangaga 62 aribo bakirwaye ,ibyatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba gifite umubare uri hasi w’abarwayi b’igituntu.

Ni mu gihe raporo mpuzamahanga ku Gituntu yagaraje ko umubare w’abicwaga n’iyi ndwara wavuye kuri 77 mu bantu 100,000 ugera kuri 3,4 mu bantu 100,000 mu mwaka wa 2024.

Abanyamakuru ba ABASIRWA bahugurwa

By NIWEMUGENI Clarisse

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *