Aston Villa yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kurwamamaza binyuze muri Visit Rwanda
Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) yumvikanye na Visit Rwanda ku masezerano mashya azatuma ikirango cya Visit Rwanda kigaragara imbere ku myenda y’iyi kipe guhera muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2026/2027.
Amakuru aturuka imbere muri Aston Villa, yatanzwe n’abantu bazi neza iby’aya masezerano ariko batifuje gutangazwa, avuga ko ari yo masezerano afite agaciro kanini kurusha andi yose iyi kipe yigeze igirana n’umuterankunga.
Aya masezerano aje asimbura ayari afitwe n’ikigo cy’imikino y’amahirwe cya Betano, kandi bivugwa ko ashobora kugera ku gaciro ka miliyoni 20 z’Amapawundi (£20 miliyoni) ku mwaka, mu gihe ibikubiye mu masezerano byose byagerwaho.
Visit Rwanda ikomeje kwagura ubufatanye bwayo n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cyiza cy’ubukerarugendo. Ubusanzwe isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa na Atlético Madrid yo muri Espagne.
Mbere y’aya masezerano, Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ikorana na Arsenal, aho ikirango cyayo cyagaragaraga ku kuboko kw’imyenda y’iyi kipe. Ubu bufatanye bwari bufite agaciro ka miliyoni 10 z’Amapawundi ku mwaka, bukaba bwararangiye mu mpera za shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2025/2026.
Ubu bufatanye bushya na Aston Villa bugaragaza ko gahunda ya Visit Rwanda ikomeje kwaguka no gukorana n’amakipe akomeye agamije kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
By Twagirayezu Patrick


