Trump yagaragaje ko Putin yifuza ko Ukraine itera imbere

Trump yagaragaje ko Putin yifuza ko Ukraine itera imbere

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yifuza ko Ukraine itera imbere kandi ko yiteguye kuyifasha mu bukungu, harimo no kuyigenera ibijyanye n’ingufu ku giciro gito.

Ibi Trump yabigarutseho nyuma y’ikiganiro yagiranye na Putin kuri telefoni ku wa 28 Ukuboza 2025, mbere y’uko ahura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, i Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko icyo kiganiro cyamaze isaha irenga kandi cyagenze neza, impande zombi zigaragaza ko zifuza kugera ku mwanzuro urambye ugendanye n’ikibazo cya Ukraine.

Trump abajijwe niba u Burusiya bwagira uruhare mu kongera kubaka Ukraine nyuma y’amasezerano y’amahoro, yasubije ko “u Burusiya buzabigiramo uruhare.” Yongeraho ko Putin yagaragaje umutima mwiza wo kubona Ukraine itera imbere, harimo kuyifasha mu bijyanye n’amashanyarazi n’izindi ngufu ku giciro gito.

Trump kandi yatangaje ko asobanukiwe impamvu Putin adashyigikiye agahenge k’agateganyo, kuko gashobora gutuma intambara yongera kubura umutwe. Impande zombi zemeranyije gukomeza ibiganiro binyuze mu matsinda abiri azibanda ku mutekano no ku bukungu.

Putin yavuze ko niba inzira za dipolomasi zitagezweho, u Burusiya bwakomeza gushaka kugera ku ntego zabwo binyuze mu nzira za gisirikare, nubwo hakomeje gushakishwa amahoro arambye.

Mbere y’umwaka wa 2014, u Burusiya na Ukraine byari bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’itangwa rya gazi, aho u Burusiya bwayigeneraga Ukraine ku giciro kiri hasi, nayo igatanga inzira ya gazi igana mu Burayi.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *