RIB yafunze Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata akekwaho ruswa y’ishimishamubiri

RIB yafunze Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata akekwaho ruswa y’ishimishamubiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan, akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa ku makuru yavugaga ko hari abagororwa b’igitsina gore bo mu kigo cya Gitagata yabaga yarijeje kubafasha kunoza imibereho yabo no kubahuza n’imiryango yabo, akabikora abashora mu ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Iryo perereza ryaje no kugaragaza ko hari abo yahaga inyungu n’ibitari biteganyijwe n’amategeko, abigira inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri.

RIB ivuga ko Bahame Hassan akekwaho gukora ibi byaha ku bantu bamwe bari baje kugororerwa muri iki kigo, aho yaba yarakoresheje umwanya yari afite mu buyobozi akawugira igikoresho cyo kubangamira uburenganzira bwabo no kubasaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RIB ikomeza ivuga “Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB ishimangira ko ibyaha bya ruswa n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ari ibyaha bikomeye bihungabanya icyizere cy’abaturage n’imikorere myiza y’inzego, cyane cyane iyo bikozwe n’abantu bafite inshingano zo kurinda no kugorora abandi.

RIB yongeye kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa, by’umwihariko ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, kubireka kuko bihanwa bikomeye n’amategeko. Yanashimiye kandi abantu bagira ubutwari bwo kudahishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe kandi ababigizemo uruhare babiryozwe.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *