Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 11,8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025

Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 5.525 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2025, uvuye kuri miliyari 4.659 Frw mu gihembwe nk’iki mu 2024. Ibi bigaragaza izamuka rya 11,8%, rirenze iryabonetse mu bihembwe bibiri byabanje.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’urwego rwa serivisi rwihariye 57% by’umusaruro mbumbe wose, rukurikirwa n’inganda zifite 22%, ubuhinzi bukagira 15%, mu gihe umusaruro uva mu misoro ungana na 6%.
Mu gihembwe cya gatatu, ubukungu bwazamutseho 11,8%, buvuye kuri 7,8% mu gihembwe cya kabiri na 6,5% mu gihembwe cya mbere cya 2025. Urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 10%, inganda zazamutseho 17%, naho serivisi zizamukaho 10%.
Mu buhinzi, NISR ivuga ko ibihingwa ngengabukungu byazamutse cyane, byiyongeraho 35%, mu gihe ibihingwa ngandurarugo byiyongereyeho 4%. Ubworozi bwazamutseho 6% naho uburobyi bwiyongeraho 34%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutse cyane, aho ikawa yazamutseho 32% naho icyayi cyikuba kabiri.
Urwego rw’inganda rwarazamutse cyane ku kigero cya 17%, ruterwa ahanini n’ubwubatsi bwiyongereyeho 20% n’inganda zitunganya ibicuruzwa zazamutseho 14%. Umusaruro wa sima wazamutseho 44%, uw’ibyuma uzamukaho 28%, uw’imiti uzamukaho 25%, mu gihe gutunganya ibiribwa byiyongereyeho 12%.

Urwego rwa Serivisi ruri mu rwagize uruhare runini, aho ubucuruzi bwazamutseho 20%, itumanaho n’ikoranabuhanga bikazamukaho 17%, serivisi z’imari ziyongeraho 10%. Gusa serivisi z’amahoteli n’amaresitora zagabanutseho 3%, naho iz’ubuzima zigabanukaho 16%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iri zamuka rya 11,8% rishimishije kandi riri mu ntego za gahunda ya NST2, igamije ko ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka byibura ku kigero cya 9% buri mwaka. Ibi bigaragaza ko ubukungu bukomeje gutera imbere nk’uko byari byitezwe.
By Twagirayezu Patrick


