Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bishora imari mu rwego rw’amahoteli

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikomeye bishora imari mu rwego rw’amahoteli, baganira ku mahirwe y’ishoramari n’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’amahoteli n’imiturire igezweho.
Abakiriwe n’Umukuru w’Igihugu barimo Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru wa HARIM Group (Hotels and Resorts Investment Maldives) na JIH Global Investments, ari kumwe na Ghassan Aboud, washinze akaba anayobora Ghassan Aboud Group, ndetse na Ahmad Aboud, ushinzwe imari muri iri tsinda. Ibiganiro byabereye mu biro bye,Village Urugwiro.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame n’aba bashoramari baganiriye ku mahirwe menshi u Rwanda rufite mu gushora imari, hibandwa ku mahoteli yo ku rwego rwo hejuru, imishinga y’imiturire igezweho, ndetse n’izindi nzego zifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ibi biganiro byagarutse kandi ku cyerekezo cy’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere ishoramari rishingiye ku miyoborere myiza, umutekano no korohereza abashoramari.

HARIM Group ni itsinda ry’ibigo bifite ubunararibonye mu ishoramari ry’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no mu bwubatsi bw’amacumbi, rikanatanga n’ubujyanama mu by’ishoramari. Ryagize uruhare runini mu mishinga ikomeye ku rwego mpuzamahanga, irimo Anantara Banana Island Resort i Doha muri Qatar na Waldorf Astoria Maldives Ithaafushi mu birwa bya Maldives.
JIH Global Investments, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ikora mu ishoramari no mu bujyanama, by’umwihariko mu bwubatsi bw’amahoteli n’imiturire igezweho.
Umuyobozi wayo, Mohamed Ali Janah, yanahawe inshingano zitandukanye ku rwego mpuzamahanga, zirimo kuba umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Ghassan Aboud Group, yashinzwe mu 1994, ni ikigo gikora mu nzego zitandukanye zirimo amahoteli, amacumbi, ubuzima, ubucuruzi bw’ibiribwa n’itangazamakuru. Gifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo UAE, Australia n’u Bubiligi.
By Twagirayezu Patrick



