Kayonza: Hamenwe ibinyobwa “Agasusuruko” byengwaga mu buryo bututuje ubuziranenge by’arenga miliyoni 30 Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage bwamennye ibinyobwa by’uruganda “Agasusuruko Tangawizi Ltd”, ruherereye mu Murenge wa Mukarange, nyuma yo gusanga rukora ikinyobwa kizwi nka “Agasusuruko” mu buryo butujuje ubuziranenge.
Ibinyobwa byamenwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025 byose bifite agaciro kagera kuri miliyoni 38 Frw, byafashwe nyuma y’igenzura ryagaragaje ko uru ruganda rukoresha imisemburo itemewe ndetse rukabika ibinyobwa mu bidomoro bya pulasitike bitujuje amabwiriza ateganywa n’amategeko agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa byemewe gucuruzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukumira ibicuruzwa bishobora guteza abaturage ingorane no kurinda ubuzima bwabo. Yibukije abaturage kwitwararika ku byerekeye ibinyobwa banywa, bakirinda gufata ibicuruzwa bibonetse byose batabanje kumenya ubuziranenge bwabyo.
Yagize ati “Dukangurira abaturage kureba neza ibyo banywa no kwirinda ibinyobwa bidafite ubuziranenge, naho abashaka gushinga inganda tukabasaba gukora bijyanye n’ibyo bemerewe mu mategeko. Uburenganzira bwo gukora si uburenganzira bwo gukora nabi.”
Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya baba maso bakumva ibyo amabwiriza y’inzego b’ubuzima avuga ndetse n’ay’inzego zireba ubuziranenge, ikindi ni ugusaba inganda kujya zikora zishingiye ku cyo ubuziranenge buteganya kuko yaba ari imisemburo ikoreshwa iba izwi muri buri kinyobwa gikoreshwa, iyo rero hagize ikindi kivangwamo bisobanuye ko bishobora kugira ingaruka ku buzima ndetse byanavamo kubutakaza, niyo mpamvu inzego zose zafatanyije kugira ngo hirindwe ibikorwa nk’ibi.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko igenzura nk’iri rizakomeza mu rwego rwo gukumira ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, bubasaba kugendera kure inzoga zose z’inkorano zitujuje ubuziranenge kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo baburinda kubushyira mu kaga.
By Twagirayezu Patrick


