Emir wa Qatar yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani yageze mu Rwanda kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, mu ruzinduko agiriye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’urw’iminsi itatu yahagiriye mu 2019. Icyo gihe, impande zombi zashyize umukono ku masezerano ane ajyanye n’umuco na siporo, ubukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ingendo z’indege no guhererekanya ibicuruzwa.

Umubano w’ibihugu byombi ukomeza kugenda waguka cyane by’umwihariko mu by’ubwikorezi bw’indege, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Leta ya Qatar yemeje amasezerano yo gukuraho viza ku banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.

Charge d’Affaires wa Ambasade ya Qatar mu Rwanda, Ali bin Hamad Al Aida yavuze ko uru ruzinduko rukomeye cyane mu gihe isi iri kuzana impunduka haba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko uru ruzinduko rusobanura icyerekezo cya Qatar mu kwagura imikoranire na Afurika no guteza imbere umutekano, ituze n’iterambere rirambye.

Al Aida avuga ko umubano w’u Rwanda  na Qatar wateye imbere cyane kubera itumanaho rihoraho n’icyerekezo gihuriweho n’Abayobozi bombi.

Uru ruzinduko rugamije kandi  gushyira umukono ku masezerano mashya azagura imikoranire mu nzego zitandukanye. Aho umwe mu mishinga y’ingenzi ari ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa, aho Qatar Airways yashoyemo miliyoni 2$ kandi igafata 60% by’uyu mushinga uteganyijwe gushyirwaho akadomo mu 2028. Ikibuga kizaba gifite metero kare 130,000 aho gishobora kwakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, bikaziyongera mu myaka iri imbere.

Uruzinduko rwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani rugamije gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, kongera ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo, no guha imbaraga umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Qatar mu nzego zinyuranye.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *