Iran yiyemeje kongera kubaka ahari ibikorwa bya nucléaire byasenywe n’ibitero yagabweho

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera kubaka ahakorerwaga ibikorwa bya nucléaire byangijwe n’ibitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri Kamena 2025, yongera gusobanura ko Iran idashaka gukora intwaro za kirimbuzi.

Muri Kamena 2025, nibwo ibihugu bya Amerika na Israel byagabye ibitero ahakorerwaga ibikorwa bya nucléaire birimo ibya Fordow, Natanz, na Isfahan, bikaba byarateje kwangirika gukomeye nk’uko byagaragajwe n’amafoto yafatiwe mu kirere n’abahanga mu by’umutekano. Aho ibihugu byombi byavuze ko ibyo bitero byari bigamije guhagarika intambwe Iran yari imaze gutera mu gukora ibisasu kirimbuzi.

Nyuma y’ibyo bitero, Perezida Donald Trump yaburiye Iran ko Amerika ishobora kongera kuyigabaho ibitero nibigera aho isubukura ibyo bikorwa. Gusa Tehran yamaganye ibyo bitero ivuga ko ari ukwica ubusugire bwayo.

Perezida Pezeshkian yavuze ko ubumenyi bw’inzobere za Iran ari bwo bufite agaciro kurusha inyubako, ati “Gusenya inyubako ntibizatubuza, tuzongera twubake ahakorerwaga ibyo bikorwa, dufite imbaraga nyinshi kurusha mbere.”

Yasobanuye ko ikoranabuhanga ryo gukora ibijyanye na nucléaire rifite imikoreshereze myinshi itari intwaro, ahubwo rizafasha mu buvuzi, ubuhinzi no mu nganda. Yongera kugaragaza ko Iran idateganya gukora ibisasu kirimbuzi, avuga ko ibyo ibihugu byo mu Burengerazuba bivuga ari ibinyoma bigamije kuyisebya.

Iran yatangaje ko igiye kubaka inganda nshya z’umururiro umunani ku bufatanye n’u Burusiya, zizatanga megawati 20,000 z’amashanyarazi bitarenze 2041.

By Patrick Twagirayezu

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *