Perezida Kagame yasabye abofisiye bashya gukomeza kurangwa n’umutima wo kurinda igihugu

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare bashya 1029 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, abasaba gukomeza kurangwa n’umutima wo kurinda igihugu n’abagituye, ndetse ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga iri peti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z’u Rwanda, barimo abakobwa 117.
Perezida Kagame yibukije Abofisiye bashya ko inshingano zabo nyamukuru ari uguharanira umutekano w’igihugu, kuko u Rwanda rukeneye amahoro.
Yagize ati “Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n’iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.”

Perezida Kagame yabibukije ko igihugu kigifite urugendo rurerure, abasaba kudacogora mu murimo wo kurinda u Rwanda. Ati “Nta n’umwe ukwiriye kumva ko u Rwanda rwageze aho rushaka kugana. Inzira iracyari ndende, ubushake n’imbaraga biracyakenewe.”
“Nubwo hari byinshi tumaze kugeraho, ntituragera aho dushaka. Haracyari imirimo myinshi, kandi bisaba ubwitange bwanyu. Ahazaza h’igihugu hari mu maboko yanyu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zifite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, abasaba gukomeza kurangwa n’umutima wo gukorera Abanyarwanda. Ati “Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w’ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera na mwe.”
Perezida Kagame yabasabye kandi kwirinda imico mibi irimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge. Ati “Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n’imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n’indi idakwiriye mu bantu. Byaba ko byaturutse hano iwanyu, cyangwa byaturutse n’ahandi ntabwo ari imico yo kwiga.”
Ibirori byo gusoza amasomo kuri aba basirikare bashya byabereye rimwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato.
Mu basirikare 1,029 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, harimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine, n’abandi 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda. Muri aba bose, abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’abasoje amasomo muri iri shuri.
By Twagirayezu Patrick



