Ubutabera mu Rwanda bugiye kwihutishwa binyuze mu ikoranabuhanga rya forensic

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI) cyatangaje gahunda nshya igamije kuzamura ireme ry’ubutabera mu Rwanda, binyuze mu kongera imbaraga mu gusesengura ibimenyetso biboneka ahabereye impanuka n’ibindi byaha.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko kimwe mu bizibandwaho ari ugufasha inzego z’umutekano kugaragaza abashoferi bagonga bakiruka. Yasobanuye ko ikinyabiziga iyo kigonganye cyangwa gihuye n’impanuka gishobora gusiga ibimenyetso by’ingenzi birimo irangi cyangwa ibindi bice bigaragaza ubwoko bw’imodoka.
“Dufite ubushobozi bwo gupima ibyo bimenyetso tukabihuza n’amakuru ava muri za kamera ziri ku mihanda, bityo tukamenya imodoka yakoreye impanuka ahantu runaka. Ibi bizatuma ba shoferi bagonga bakiruka bagabanuka, kandi bizatera abantu benshi kujya bihutira guhagarara aho bakoze impanuka aho kubihunga,” Dr. Karangwa yasobanuye.
Uretse ibi, RFI irimo kwitegura gutangira guha Abanyarwanda serivisi nyinshi zigezweho guhera muri Mutarama 2026, zirimo gupima ibiyobyabwenge, gusesengura ibikumwe, gusuzuma inkomere cyangwa imirambo, gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu, ndetse n’ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga.
Abahanga mu by’ubutabera bavuga ko izi serivisi zizafasha cyane mu gukemura imanza z’ubugenzacyaha, by’umwihariko mu gihugu kigenda gishingira ku bimenyetso bifatika mu butabera aho kuba ku buhamya gusa.
Dr. Karangwa yashimangiye ko intego nyamukuru ari uko “ubutabera bugendera ku kuri bufashwa n’ubumenyi”, kandi ko ibikorwa biri gukorwa bizatuma abahohoteye abandi cyangwa bakoze amakosa mu muhanda batongera gusigara mu bwihisho.
By Niwemugeni Clarisse


