Inzozi Lotto yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwatangaje ko ruhagaritse uruhushya rwa Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’Igihugu. Icyemezo gifashwe nyuma yo gusanga iyi sosiyete itubahirije inshingano zari zikubiye mu masezerano, amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.

RDB yabitangaje ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, aho yagize iti “Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda.”

RDB yibukije ko abatsinze tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa bazahabwa ubwishyu, bikazakurikiranirwa hafi na RDB ndetse na NLGC kugira ngo hizerwe ko bikorwa mu buryo buboneye.

RDB yavuze kandi ko iri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya uzasimbura Inzozi Lotto, binyuze mu ipiganwa rizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.

RDB yibukije ibigo byose bikora imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga, kugira ngo ibikorwa byabo bikorwe mu buryo butuma inyungu z’abaturage n’iz’igihugu zirindwa kandi zitezwa imbere.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *