Perezida Kagame yakomoje ku bashidikanya ku bushobozi bw’u Rwanda mu kwakira ibikorwa Mpuzamahanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye. Ahamya ko abumva ko igihugu nk’u Rwanda kidashobora kwakira ibikorwa bikomeye nka Shampiyona y’Isi y’Amagare bafite imyumvire yasigaye inyuma.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre.
Iyi nama iri kubera i Kigali, iranaberamo n’amatora ya Perezida mushya wa UCI, mu gihe uyu Mujyi wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu gihe cy’imyaka 104.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimye Perezida Kagame ku ruhare yagize kugira ngo iri rushanwa n’iyi nama bibere ku mugabane wa Afurika. Avuga ko ibi biba ari amateka azahora yibukwa kandi ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza mu kwakira ibikorwa bikomeye ku ruhando Mpuzamahanga.
Yagize ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza. Kuba muri iki cyumba uyu munsi, biradutera imbaraga ndetse birongerera agaciro inama yacu.”
Perezida Paul Kagame na we yashimiye UCI na Perezida wayo, David Lappartient, kuba barihisemo ko u Rwanda ngo rwakira ibi bikorwa byombi bikomeye, aho biri mu byitabiriwe cyane mu mateka y’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi.
Ati “Isabukuru y’imyaka 125 kuva UCI ishinzwe ni ubudashyikirwa. Ikirenzeho ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Twishimiye ko ibihugu 108 biri kurushanwa, ari umubare munini ku rwego rw’Isi. Muri Afurika gusa, dufite ibihugu 36, bikaba ari byo byinshi byitabiriye iri rushanwa byo kuri uyu Mugabane kuva ritangiye kuba.”
Yanashimiye abakinnyi n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.
Ati “Turashimira abakinnyi n’abafana bavuye kure kugira ngo baze hano. Kuva ku bihugu bikomeye mu mukino w’amagare kugeza ku bito, kuba hano kwanyu ni byo bituma ibi bikorwa bigira igisobanuro gikomeye.”
“Ku bakinnyi, turabizi ko imisozi yacu isa nk’igoye, ariko muyitwaramo neza kandi mufite imbaraga. Uko kwihangana kwanyu kugaragaza urugendo rw’u Rwanda rwatugejeje kuri ibi bihe by’amateka. Ni mwe twafatiyeho urugero kandi tuzaba duhari kuri buri ntambwe kugira ngo tubashyigikire.”
Perezida Kagame yavuze ko igare risanzwe ari igikoresho cyifashishwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyafurika, ndetse u Rwanda rwashoye imari mu mukino w’amagare bigatanga umusaruro, aho kuri ubu isiganwa ribera mu gihugu rya “Tour du Rwanda” riri mu ya mbere muri Afurika.
Ati “Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w’amagare.”
“Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerwego. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse ishyira ibuye ry’ifatizo ku iterambere, mu rugendo ruganisha muri iki cyumweru.”
Perezida Kagame yakomoje ku bumva ko ibihugu nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka.

Ati “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse akenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”
Yongeye gushimira Perezida wa UCI, David Lappartient, washyize mu bikorwa amahame yo gukorera mu mucyo, avuga ko “yegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro.”
Yakomeje ati “Ndashaka kugushimira, mu izina ry’u Rwanda, ku bunyangamugayo n’ubushake bwo guhagurukira gushyigikira ibiri mu murongo mwiza ndetse bikwiye. Inzego ziyobora siporo zifite inshingano zo gukingura amarembo, zigaha rugari abandi kandi ni byo tubona UCI iri gukora. Turabibashimira mwese.”
Perezida Kagame yanibukije ko gushora imari muri Afurika bisobanuye gushora muri kamwe mu duce dutera imbere byihuse ndetse dufite akamaro mu Isi haba mu kurema abakinnyi, kubaka inganda zikora ibintu bitandukanye, imyitozo, ubukerarugendo no kwakira ibikorwa.
By Twagirayezu Patrick


