Trump yashimye ingabo za Ukraine, abasesenguzi bavuga ko ari amayeri yo gushaka ibiganiro

Trump yashimye ingabo za Ukraine, abasesenguzi bavuga ko ari amayeri yo gushaka ibiganiro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye ubushobozi bw’ingabo za Ukraine mu rugamba zihanganyemo n’u Burusiya, abasesenguzi bavuga ko ari uburyo bwo gushishikariza u Burusiya kugirana ibiganiro by’amahoro na Ukraine.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, n’igitangazamakuru cya New York Post, Trump yahinduye imvugo ku ntambara yo muri Ukraine, avuga ko Kiev ishobora kugera ku ntego zayo zo gusigasira ubusugire bwayo, mu gihe yari amaze iminsi asaba ko Ukraine yemera kurekura bimwe mu bice by’igihugu cyayo kugira ngo habeho amasezerano aganisha ku mahoro arambye.

Trump yavuze ko u Burusiya ari “Igisamagwe cy’urupapuro” Ukraine ishobora gutsinda, ashingira ku bushakashatsi bushya bwa Amerika bwerekana ko ubukungu bwa Kremlin buri mu kaga ndetse n’ingabo zayo ziri gutsindwa ku rugamba umusubirizo. Abasesenguzi bavuga ko ari uburyo bwo kotsa igitutu u Burusiya kugira ngo bwicare ku meza y’ibiganiro.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky  yasobanuye amagambo ya Trump nk’isezerano ryo gushyigikirwa na Amerika kugeza intambara irangiye. Gusa bamwe mu banyapolitiki bo muri Ukraine ntibemeranyije nawe, bavuga ko ibyo bishobora guteza indi ntambara ikomeye.

Amakuru avuga ko Trump yakomeje kwirinda kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, ahubwo agakomeza gusaba ibihugu by’i Burayi bigize NATO kugura intwaro z’Abanyamerika bakazishyikiriza Ukraine.

Ku ruhande rw’u Burusiya, Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yasubije amagambo ya Trump wavuze ko u Burusiya ari “Igisamagwe cy’urupapuro,” avuga ko u Burusiya busanzwe busobanurwa ‘nk’Idubu’ aho kuba igisamagwe.

Imvugo nshya ya Trump yatumye benshi bibaza niba ari uburyo bushya bwo gusunika ibiganiro by’amahoro cyangwa niba ari intangiriro y’indi ntambara ikomeye hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *