Zelensky ashinja Trump guha Putin ibyo yashakaga

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashije Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kugaragara neza ku rwego mpuzamahanga, aho kumushyira ku gitutu kugira ngo intambara irangire.
Mu kiganiro yagiranye na ABC News, Zelensky yavuze ko inama yahuje Trump na Putin yabereye muri Alaska ku wa 15 Kanama 2025 yabaye inyungu ikomeye ku Burusiya. Yavuze ko Putin yashakaga cyane guhura na Perezida wa Amerika kandi ko Trump yamuhaye ayo mahirwe.
Yagize ati “Birababaje kuba Ukraine itari ihari. Ntekereza ko Perezida Trump yahaye Putin icyo yashakaga. Intego ye yari ukwerekana ko akiganira n’abanyacyubahiro, kandi yabigezeho.”
Zelensky yavuze ko uwo muhuro yawufashe nk’uburyo Putin yakoresheje Trump kugira ngo yisukure imbere y’amaso y’isi, cyane ko amaze imyaka irenga itatu mu ntambara ashinjwa gutangiza no gukomeza.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump yakomeje gushinja u Burusiya na Ukraine kudashaka kurangiza intambara. Mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko yiteguye gushyiraho ibindi bihano ku Burusiya mu gihe kidatinze.
Trump kandi aherutse kuzamura umusoro ku bikomoka kuri peteroli bituruka mu Buhinde kugera kuri 25%. Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kuko u Buhinde bukomeje kugura peteroli y’u Burusiya, bikaba ari uburyo bufasha Putin gukomeza urugamba nta gihombo gikomeye mu bukungu.
Amagambo ya Zelensky agaragaza ko Ukraine ibona inama ya Trump na Putin nk’igikorwa cyagize inyungu ku Burusiya aho gufasha gushaka inzira y’amahoro. Uyu mubano ukomeje kongera urujijo ku hazaza h’intambara yageze mu mwaka wa kane idahagarara.


