Trump yasabye EU gushyiraho imisoro 100% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde n’u Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gushyira imisoro iri hejuru 100% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde no mu Bushinwa, mu rwego rwo gushyira igitutu ku Burusiya kubera intambara ya Ukraine.
Nk’uko Financial Times ibitangaza, Trump yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi bakuru ba Amerika na EU i Washington, aho baganiraga ku ngamba zo gukomeza gushyira u Burusiya mu gihombo cy’ubukungu.
Yavuze ko uburyo bworoshye ari uko ibihugu byombi bishyiraho imisoro iri hejuru ku Bushinwa n’u Buhinde, kugeza ubwo ibi bihugu bizahagarika kugura peteroli mu Burusiya.
EU yari yatangiye kuganira ku bihano bishobora gufatirwa u Bushinwa kubera kugura ibituruka ku ngufu, ariko ivuga ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi bishingiye ku bufatanye na Amerika.
Trump yavuze ko Amerika yiteguye guhita ikurikiza imisoro yose EU izashyira kuri ibyo bihugu.
Minisitiri w’Imari w’u Buhinde, Nirmala Sitharaman, yavuze ko ibyo ari ugukora ibidakwiye kandi bisesereza, ashimangira ko politiki y’igihugu igendera ku nyungu z’abaturage b’u Buhinde.
U Bushinwa nabwo bwavuze ko buzaharanira kugumana isoko ry’ingufu mu nyungu zabwo, bunibutsa ko “intambara z’imisoro ntizigira utsinda.”
U Burusiya bwabaye umwe mu batanga ibituruka kuri peteroli byinshi mu Buhinde no mu Bushinwa kuva intambara ya Ukraine yatangira mu 2022.
Perezida Vladimir Putin yihanangirije ibihugu byo mu Burengerazuba, avuga ko kwibasira ibi bihugu ari uburyo bwo kubangamira iterambere ryabyo, kandi ko “kwifashisha imvugo yo gukoloniza” ku bihugu bifite ubukungu bukomeye nk’u Buhinde n’u Bushinwa bitakwihanganirwa.
By Twagirayezu Patrick


