Trump yategetse Minisiteri y’Ingabo kongera kubaka igisirikare kidasanzwe

Trump yategetse Minisiteri y’Ingabo kongera kubaka igisirikare kidasanzwe

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko ubuyobozi bushaka kongera kubaka ubushobozi bw’igisirakare cyayo mu buryo budasanzwe mu kurushaho gukumira bimwe mu bikorwa by’u Burusiya n’u Bushinwa.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Hegseth yavuze ko igisirikare cy’u Bushinwa cyakoze imyiyereko ikomeye i Beijing ku wa Gatatu, yitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bigaragaza uburyo ibyo bihugu byombi bikomeje guhuza imbaraga.

Yagize ati “Ibyo twabonye ni ingaruka z’ubuyobozi bwacitse intege bwabayeho mbere, bwatumye u Burusiya n’u Bushinwa byihuza. Byari ikimenyetso kibi cy’uko Amerika itari ifite ubuyobozi bukomeye n’imbaraga.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Perezida Donald Trump yategetse Minisiteri y’Ingabo kwitegura, kongera kubaka igisirikare ku buryo budasanzwe, gusubizaho indangagaciro z’abarwanyi, no kongera ubushobozi bwo guca intege abo bahanganye.

Hegseth yasobanuye ariko ko Amerika itifuza intambara n’u Burusiya cyangwa u Bushinwa, ahubwo ishaka gukomeza kugira amahirwe n’ubudahangarwa mu bya gisirikare.

U Burusiya n’u Bushinwa byo byagaragaje umubano wabyo nk’ubufatanye bw’igihe kirekire “butagira imipaka.” Nyuma y’uko ibihugu by’Uburengerazuba bifatiye u Burusiya ibihano bikomeye mu 2022 kubera intambara ya Ukraine, u Burusiya bwahise bwerekeza ubucuruzi n’inganda mu Bushinwa.

Ibi bihugu byombi byakomeje kunenga Amerika ku mitekerereze yayo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita, byiyemeza gushyigikira uburyo bushya bw’ubufatanye mu butabera n’uburinganire mu mubano mpuzamahanga.

by Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *