Slovenia ishinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kureberere Israel ku bikorwa ikorera muri Gaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Slovenia, Tanja Fajon, yanenze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuba ntacyo wakoze kuri Israel mu gihe abantu benshi bakomeje kugwa muri Gaza, avuga ko ari ibikorwa byuje ubugome bisa nka Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg ku wa Gatatu, Fajon yavuze ko EU yananiwe gufata ibyemezo bifatika bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi. Ashinja guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kurenga ku mategeko mpuzamahanga no gukora ibikorwa byiswe Jenoside.
Yavuze ko EU itigeze ifatira Israel ingamba n’imwe, mu gihe ibihugu byo mu Burayi bwunze ubumwe bikihutira gufatira u Burusiya ibihano bikomeye kubera intambara buhuriramo na Ukraine.
Slovenia yabaye igihugu cya mbere mu Burayi mu guhagarika ubucuruzi bwose bujyanye n’intwaro yakoranaga na Israel mu kwezi kwa Nyakanga, yanga kwakira aba-Minisitiri babiri b’Abanya-Israel, ndetse inabuza ibicuruzwa bituruka mu butaka bwa Palestina bwigaruriwe.
Ibi bikorwa byose biri mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyo kwemerera Leta ya Palestina ko yigenga.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko kuva mu 2023, ubwo umutwe wa Hamas watangizaga intambara, abasaga ibihumbi 61 bamaze kwicwa n’ingabo za Israel, mu gihe Abanyapalestina benshi bari mu buhunzi.
By Twagirayezu Patrick


