Minisitiri w’Ingabo wa Suède yasabye Abanyaburayi guhora biteguye intambara

Minisitiri w’Ingabo wa Suède, Pal Jonson, yasabye abaturage bo mu bihugu bigize NATO kwitegura mu ntekerezo no mu buryo bwa gisirikare intambara ishobora kubahuza n’u Burusiya, avuga ko kugira imitekerereze y’intambara ari ingenzi mu kurinda amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RedaktionsNetzwerk Deutschland (RND), Jonson yavuze ko kugira ngo amahoro arambe, Abanyaburayi bagomba gutekereza no kwitegura nk’abari mu bihe by’intambara.
Yagize ati “Dukeneye guhindura imitekerereze. Tugomba kwinjira mu buryo bwa gisirikare kugira ngo tubashe kwirinda no gukumira ibitero, bityo tugumane amahoro.”
Ibi yabigarutseho mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uri kwihutisha gahunda yo kongera ubushobozi mu bya gisirikare, ushimangira ko u Burusiya ari icyago gikomeye kuri uwo mugabane.
Jonson yanavuze ko kugura intwaro nyinshi, n’izindi zituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari ngombwa kuko Uburayi bwonyine butarabasha kubyikorera. Yongeyeho ko Uburayi bukwiye kugura ibikoresho bya gisirikare aho biboneka vuba, kuko Ukraine ibikeneye byihuse.
Ibi bijyana n’amabwiriza mashya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi asaba ko kugeza mu 2027, nibura 40% by’intwaro z’abanyaburayi zizajya zigurwa ku bufatanye bw’ibihugu bigize uwo muryango.
U Burusiya bubona intambara yo muri Ukraine nk’intambara ya NATO igamije kubuhungabanyiriza umutekano. Suède isanga kwitegura no kongera ubushobozi bwa gisirikare ari bwo buryo bwiza bwo kurinda amahoro mu Burayi.
By Twagirayezu Patrick


