Raila Odinga: Umunyapolitiki waharaniye Demokarasi ya Afurika, asize isomo rikomeye ku bayobozi b’uyu mugabane

Urupfu rwa Raila Odinga, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’Uburasirazuba, rukomeje gutera isura y’ihungabana n’icyunamo ku mugabane wose, aho abamukurikiranaga bamwita “umunyapolitiki w’intwari waharaniye Demokarasi n’ubutabera muri Kenya n’Afurika yose.”
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Paul Kagame yagize ati:
“Mu izina ry’Abanyarwanda no ku giti cyanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya muri rusange ku bw’urupfu rwa Raila Odinga. Twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’icyunamo ku rwego rw’igihugu.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko ubuzima bwa Odinga bwari ubwitange mu kurengera abaturage, Demokarasi n’ubumwe, ibintu bizahora byibukwa n’Afurika yose
Urupfu rwe rwateye agahinda kenshi muri Kenya
Odinga yaguye mu Buhinde aho yari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we.
Amakuru yemejwe na Polisi yo mu Buhinde avuga ko yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakulam, ahita ajyanwa mu bitaro ari naho yaguye.
Umurambo we wagejejwe i Nairobi ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, aho abaturage ibihumbi n’ibihumbi bazindukiye ku kibuga cy’indege kumwakira, bavuga amagambo yuje amarangamutima n’urukundo, bamusubiramo izina bamukundaga kwita “Baba”, risobanura “Data”.
Odinga, isura y’impinduramatwara mu bya politiki ya Kenya
Raila Odinga yinjiye muri politiki ya Kenya mu 1992, igihe igihugu cyari kimaze kuva mu buryo bwa politiki y’ishyaka rimwe. Yabaye ijwi rikomeye riharanira ubwisanzure bwa rubanda n’uburenganzira bwo gutora.
Yakomeje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida inshuro eshanu mu 1997, 2007, 2013, 2017 na 2022 ariko zose zigaragaza impaka ku mutekano n’imitangire y’amatora.
Nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2007, yagizwe Minisitiri w’Intebe mu guverinoma y’ubwumvikane hagati ye na Mwai Kibaki. Icyo gihe, Kenya yari mu bihe bikomeye by’amacakubiri, ariko Odinga yemeye gufatanya kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Ubutumwa asigiye Afurika n’abanyapolitiki b’iki gihe
Odinga yabaye ikimenyetso cy’ukwizera Demokarasi itabogamye, n’ubwo yatsinzwe kenshi mu matora. Yahoraga avuga ko “Demokarasi atari intsinzi y’ishyaka, ahubwo ari intsinzi y’ubwigenge bw’abaturage.”
Urupfu rwe ruje mu gihe Afurika ikomeje kwibasirwa n’ibibazo by’imiyoborere, impinduka z’itegeko nshinga n’amatora atavugwaho rumwe. Abasesenguzi bavuga ko urugendo rwa Odinga rushobora kuba urwibutso rukomeye ku bayobozi b’Afurika, ko ubutegetsi budahabwa umuntu ahubwo bushingira ku bikorwa n’amahame.
By Niwemugeni Clarisse


