Muri Afurika abantu babiri muri batatu bafite ikibazo cy’imirire mibi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, ryatangaje ko ikibazo cy’inzara gikomeje gukara muri Afurika, aho abantu barenga miliyari 1 bahuye cy’imirire mibi mu mwaka wa 2024, bingana na bibiri muri batatu mu batuye uyu mugabane.
Ibi byagaragaye muri Raporo yasohotse ku wa 28 Nyakanga 2025, binyuze mu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye arimo FAO, IFAD, UNICEF, PAM na OMS.
Iyi Raporo yagaragaje ko nubwo inzara yagabanutse ku rwego rw’isi, iva ku 8.5% mu 2023 igera kuri 8.2% mu 2024, muri Afurika ho yakomeje kwiyongera ku buryo buteye impungenge kuko abantu bagera kuri miliyoni 307 bahuye n’ikibazo cy’inzara mu 2024, ni ukuvuga hejuru ya 20% by’abatuye uyu mugabane. Igaragaza ko nihatagira igikorwa 60% by’abantu bayituye muri 2030 bazarwara indwara ziturutse ku mirire mibi.
Iyi mibare igaragaza ko abadafite ubushobozi bwo kubona indyo yuzuye muri Afurika biyongereye bava kuri miliyoni 864 mu 2019 bagera kuri miliyari imwe mu 2024, mu gihe ku isi hose iyo mibare yamanutse iva kuri miliyari 2.76 igera kuri miliyari 2.6.
Umuyobozi Mukuru wa PAM, Cindy McCain, yavuze ko iki kibazo kiri guterwa nuko inkunga yagenerwaga abaturage mu kurwanya inzara yagabanutseho 40%, ibi byaje gutuma abantu benshi batabona ubufasha bari bakeneye nk’uko bikwiye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) naryo ryagaragaje ko ibindi bitera inzara muri Afurika birimo n’umusaruro muke w’ubuhinzi, izamuka ry’umubare w’abaturage, intambara zidashira n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu byateye imbere ndetse n’abafatanyabikorwa kongera akagufu mu gutanga inkunga kugira ngo ikibazo cy’inzara muri Afurika kitazakomeza kwiyongera.
By Twagirayezu Patrick


