Mu masaha 24, abantu 14 bitabye Imana bishwe n’inzara muri Gaza

Mu masaha 24, abantu 14 bitabye Imana bishwe n’inzara muri Gaza

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko abantu 14 bapfuye bazize inzara mu masaha 24 ashize, nubwo Israel yashyizeho agahenge k’amasaha 10 ku munsi mu bice bimwe na bimwe byo muri Gaza kugira ngo imfashanyo zigezwe ku baturage.

Urupfu rwabo rwatangajwe mu gihe Israel yatangiye guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu bice bimwe na bimwe byo muri Gaza mu gihe cy’amasaha 10 buri munsi, Kuva ku wa 27 Nyakanga 2025, mu rwego rwo korohereza Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugeza imfashanyo ku baturage.

Israel ivuga ko ejo hashize imodoka zirenga 120 zitwaye imfashanyo zinjiye muri Gaza, kandi n’uyu munsi izindi zikomeje kwinjira. Hari kandi n’indege zahazanye imfashanyo mu mpera z’icyumweru, ariko bikagaragara nk’ibikiri bike ugereranyije n’abaturage bagikeneye ubufasha.

Umuryango w’Abibumbye wishimiye iki cyemezo, ariko uvuga ko kigomba gukomeza bitagakwiye ko kimara igihe gito bitewe nuko abagikeneye ubufasha ari abantu benshi cyane.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye, Tom Fletcher, yabwiye BBC ko “iminsi mike iri imbere izagaragaza niba iki cyemezo kizagira icyo kimarira Gaza cyangwa ntacyo.”

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *