RBC yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda Virusi itera SIDA

RBC yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda Virusi itera SIDA

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bwiyongera mu rubyiruko, aho 35% by’abandura bafite munsi y’imyaka 24, bityo rusabwa kwitonda no gukomera ku buryo bwo kwirinda.

Muri bamwe mu rubyiruko baganiriye na RBA bavuze ko kwirara ari imwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Mu gihe ababyeyi bo bavuga ko bahangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu busambanyi cyane, ariko bagasaba ko hari icyakorwa n’ubwo nabo bafite umukoro wo kwigisha urubyiruko kwirinda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo, avuga ko mu Rwanda, ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiganje cyane mu rubyiruko, aho 35% bw’abayandura bafite munsi y’imyaka 24, kandi serivisi zo kwirinda no gusuzuma iyi virusi zegerejwe urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo zibafashe gukumira no guhangana n’iki cyorezo.

U Rwanda rumaze kugera ahashimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA, aho 95% by’abanduye babizi, 97.5% muri bo bafata neza imiti igabanya ubukana, naho 98% bagaragaza kugabanuka kw’iyi Virusi mu maraso yabo.

RBC ivuga ko mu bantu basaga ibihumbi 380 bapimwe bafite hagati y’imyaka 15 na 24, abarenga 1600 banduye iyi Virusi. Mu mwaka wa 2024, Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, 7 baba bishwe na SIDA, naho abandi 9 bandura iyi Virusi buri munsi, mu gihe 2.7% by’abari hagati y’imyaka 15 na 49 bafite Virusi itera SIDA.

 

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *