Amagororero y’u Rwanda aragenda avugururwa: Ubucucike buragabanuka, uburenganzira bw’abafungwa burushaho kubahirizwa

Amagororero y’u Rwanda aragenda avugururwa: Ubucucike buragabanuka, uburenganzira bw’abafungwa burushaho kubahirizwa

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje ko ubuzima n’imibereho y’abafungiye mu magororero yo mu Rwanda bigenda bitera imbere, haba mu kugabanya ubucucike no mu kubahiriza uburenganzira bwabo bwa muntu.

Ibi byagaragajwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, nyuma y’isuzuma ryakozwe mu magororero yose 14 ari mu gihugu.

 

Raporo igaragaza ko ubucucike mu magororero bwagabanyutseho 24,3%, buva kuri 134,3% bugera kuri 110%. Komisiyo ivuga ko iyi mpinduka igaragara yaturutse ku migabane y’ubutabera ishyiraho ingamba zo kugabanya abantu bafungwa igihe kirekire, ndetse no ku korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bidafungiye.

 

Abafungiye mu magororero bagabanyutse

Kugeza ubu, mu magororero yo mu Rwanda hafungiwemo abantu 74.253, barimo abagabo 68.944, abagore 4.773 n’abana 536.

Umwaka ushize, bari hejuru ya 80.000, bivuze ko hagabanyutse abarenga ibihumbi bitandatu mu gihe gito.

Komisiyo yemeza ko kugabanya umubare w’abafungiye byatumye imibereho yabo irushaho kuba myiza, n’uburenganzira bwabo bukarushaho kubahirizwa.

 

Amagororero amwe akigaragaramo ubucucike

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, raporo yerekana ko amagororero amwe agifite ubucucike bukabije.

Aha harimo Igororero rya Rubavu rifungiwemo abantu 6.214 rufite ubushobozi bwo kwakira 4.480 gusa  ubucucike buri kuri 138,7%.
Rwamagana nayo iri ku kigero cya 123,5%, Muhanga na Mageragere zikaba ziri hejuru ya 124%.

 

Amagororero afasha mu kugarura ubuzima busanzwe

Ku rundi ruhande, hari amagororero yagaragayeho imicungire myiza n’imibereho ifite isuku n’ituze.
Igororero rya Nyamagabe rifungiwemo 1.839 gusa mu bushobozi bwa 3.035 (60,5%) ni ryo rifite ishusho yiza cyane.

Ni kimwe n’iya Mulindi (ya gisirikare), ifungiyemo abantu 610 mu bushobozi bwa 800.

Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko iri gabanuka ry’abafungwa n’ubucucike ari ikimenyetso cy’uko inzego z’ubutabera ziri gushyira imbere ubutabera butavangura no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

 

“Turasaba ko gahunda zo gufasha abafungiye kongererwa ubumenyi no kubategurira gusubira mu buzima busanzwe zikomeza gushyirwamo imbaraga, kuko aribyo bitanga umusaruro w’igihe kirekire,” Umurungi Providence.

 

Abana bafungiye Nyagatare na bo babungabunzwe

Komisiyo kandi yashimangiye ko mu Igororero rya Nyagatare, rifungirwamo abana, hakomeje gushyirwa imbere uburenganzira bwabo, nubwo hariho ubucucike bugera kuri 99,5%.

Aba bana 647 barimo 63 baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, ariko bagenerwa gahunda z’uburezi n’ubumenyi ngiro.

 

Icyerekezo gishya: Ubutabera bugamije kubaka, si uguhana gusa

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ishimangira ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu micungire y’amagororero igaragaza impinduka y’imyumvire  aho gufunga gusa bitakiri igisubizo, ahubwo hagashyirwa imbere kubaka umuntu no kumutegurira ejo hazaza.

Uko ubucucike bugenda bugabanyuka, niko n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rirushaho gufata indi ntera.
Ubu buryo bushya bwo gucunga amagororero bushobora kuba intambwe ikomeye y’u Rwanda mu rugendo rwo kubaka ubutabera buboneye kandi butagamije kwihorera, ahubwo bukarengera umuntu.

By Niwemugeni Clarisse

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *