Rubio yagaragaje ko intambara yo muri Gaza yangije isura ya Israel

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko intambara iri kubera muri Gaza yangije isura ya Israel mu ruhando mpuzamahanga.
Rubio yabivuze nyuma yo kugera ku bwumvikane na Hamas bwo guhererekanya imfungwa, gahunda yashyigikiwe na Perezida w’Amerika, Donald Trump.
Mu kiganiro cyitwa ‘Face the Nation’ yagiranye na CBS ku Cyumweru, Rubio yagize ati “N’ubwo umuntu yaba abyemera cyangwa atabyemera, twabonye ibihugu nk’u Bwongereza, Australia, Canada n’ibindi bigaragaza ko bishyigikiye cyangwa byiteguye gushyigikira Leta ya Palestine. Na hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwacu, hari bamwe batangiye kunenga Israel.”
Yakomeje avuga ko Perezida Trump ashaka kwerekana ko “niba wumva ibyo Israel ikora byari bikwiye cyangwa atari byo, ntushobora kwirengagiza ingaruka ibi bimaze kugira ku isura y’iki gihugu ku rwego Mpuzamahanga.”
Kuva mu Ukwakira 2023, ibitero bya Israel muri Gaza bimaze guhitana abantu barenga 67,000. N’ubwo Trump yasabye guhagarika ibyo bitera ariko Israel ntiyabikurikiza.
Rubio yagaragaje icyizere cy’uko ibitero bya Israel muri Gaza bizahagarara mu gihe amasezerano yo guhererekanya imfungwa azaba arangiye.
Yagize ati “Nibamara kumvikana ku buryo imfungwa zizatangwamo, birasobanutse ko bitashoboka kurekura imfungwa mu gihe ibitero byaba bigikomeje. Ni yo mpamvu ibitero bigomba guhagarara.”
Ku ruhande rwa Hamas, yemeye kurekura imfungwa zose zasigaye mu gihe na yo yarekurirwa imfungwa za Palestine, ariko ikomeje kwanga gushyira intwaro hasi, ivuga ko ikirwana ku burenganzira bw’abaturage bayo.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kugeza ubu ntiyigeze atangaza igihe cyangwa uburyo ingabo za Israel zizava muri Gaza, ibintu bikomeje gutera impungenge mu bihugu by’inshuti za Israel ndetse n’abasaba ko intambara ihagarara vuba kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abasivili.
By Twagirayezu Patrick


