Rwanda: Impamvu zikomeje guhitana ubuzima bw’ababyeyi bapfa babyara
Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda rutangaza ko mu bagore 10 bapfa babyara, 3 muri bo bahitanwa no kuvira ku nda, ikibazo cyiyongera ku bindi bihungabanya ubuzima bw’ababyeyi bakiri bato. Perezida w’Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda Dr Mivumbi Victor, yemeza ko iki kibazo gikomeje gutera impungenge.

Impamvu zikomeje guhitana ubuzima bw’ababyeyi bapfa babyara
Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko mu Rwanda ababyeyi 10 bapfa, 3 bicwa no kuvira ku nda.” Impamvu nyamukuru zitera imfu zituruka ku kuvira ku nda, Inzego z’ubuzima zisobanura ko kuvira ku nda (post-partum hemorrhage) ari kimwe mu byorezo bituma ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda, kandi kivurwa iyo gikunze kwitabwaho ku gihe.
Hari imbogamizi zikomeye zituma ikibazo gikara harimo kuba ababyeyi benshi bo mu cyaro babyarira ku bigo nderabuzima bitujuje ibikoresho byabagoboka mu gihe habayeho ikibazo mu gihe cyo kubyara n’uruhare rw’ababyaza badahagije.
Nirere Marie Claire utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Ujya kwa muganga ukabura uwaguha ubufasha bwihuse, kandi iyo umwana atinze kuvuka bigira ingaruka nyinshi harimo kuvuka mu buryo butari bwo, ibishobora kuba byavamo urupfu. Njyewe ndabona akarere gakwiye kongera ababyaza.”
Niyomugabo Joseph utuye mu Murenge wa Kigina nawe yagize ati: “Icyo kibazo rwose kirahari, ababyaza baracyari bacye yewe n’abaganga muri rusange, hakwiye kugira igikorwa, bibaye byiza hakongerwa ababyaza ku buryo umuntu adatinda kubona ubufasha, ku buryo umwana ataba yapfira mu nda. Hari n’igihe umubyeyi usanga agize ikibazo cyo kuva cyane.”
Dr Uwineza Mireille Aimée, umuganga wo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, avuga ko iki ari kimwe mu bitera imfu zituruka ku kuva. Yagize ati: “Ababyeyi benshi babyarira mu bigo nderabuzima aho hari abaganga badahagije. Usanga hatabaho gukurikirana umubyeyi amaze kubyara kuko bibwira ko byose byarangiye.”
Akomeza avuga ko rimwe na rimwe umubyeyi ashobora kuvira ku nda ntibimenyekane hakiri kare, kuko nta muntu uhorana n’umurwayi cyangwa se ubushobozi bwo gutanga ubufasha bwihuse buba buke.
Gutinda koherezwa ku bitaro bikuru, Iyo habaye ikibazo gikomeye bisaba ko umubyeyi ajyanwa ku bitaro bifite ibikoresho bikenewe na yo ngo ishobora kuba impamvu.
Dr Uwineza ati:“Hari ubwo imbangukiragutabara zitinda kuhagera, ugasanga umubyeyi apfiriye mu nzira.”
Dr. Ainé Ernest Niyonkuru, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Kirehe, mu kiganiro twagiranye yavuze ko koko mu Karere ka Kirehe umubare w’ababyaza ukiri hasi cyane gusa yemeza ko ari ikibazo kiri mu Gihugu hose kandi Minisiteri y’ubuzima hari ibyo iri gukora ngo ikibazo gikemuke.
Yagize ati: “Ni byo koko umubare w’abaganga uracyari hasi cyane, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe ariko ni ikibazo kiri rusange mu gihugu kuko ubu minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda yo kwigisha umubare uhagije w’abakozi bo kwa muganga harimo n’ababyaza muri strategy yitwa 4×4, yitezweho kuzabongera. Kuko ni ikibazo gihangayikishije, gusa tugerageza gutanga serivise zinoze aho duhugura abaforomo ndetse n’abaforomokazi bagakorana bya hafi n’abaganga b’inzobere dufite.”
Uburangare n’imyumvire mike ku gusuzumisha inda na byo ni bimwe mu bitera ibibazo kuko hari ababyeyi batitabira gahunda yo kwipimisha inda inshuro zose ziteganyijwe (ANC), bityo ibibazo byashoboraga kumenyekana kare bikamenyekana bitinze.
Ni mu gihe U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi bakivuka zikagera kuri 70 ku babyeyi 100 000 mu mwaka wa 2030, zivuye kuri 203/100 000 zabariwe mu 2020.
N’ubwo hari intambwe yatewe, inzego z’ubuzima zigaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugirango iyo ntego igerweho.
Mu 2024, Leta yashyikirije ibitaro imbangukiragutabara zirenga 200, mu rwego rwo kunoza serivisi zihuta, by’umwihariko ku bagore batwite. Kuvugurura no kubaka inzu zo kubyariramo(maternite(, Amavuriro menshi aravugururwa, andi agashyirwaho inzu nshya zifite ibikoresho byo ku rwego rwisumbuye kugira ngo ababyeyi bitabweho neza, ndetse no kongera umubare w’ababyaza n’abaganga b’ubuvuzi bw’imbere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin aheruka gutangaza ko igihugu kirimo kongera umubare w’abakozi mu rwego rw’ubuzima. Yagize ati: “Ababyaza baracyari bake, turashaka gukuba ibirenze kane. Turateganya kwinjiza abarenga 1 000, basanga 2 000 twari dufite mu gihugu hose. Ibi bizafasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’iz’abana.”
Abahanga bavuga ko kuvira ku nda ari ikibazo cyirindwa 100% mu gihe umubyeyi yitabiriye isuzuma ry’inda hakiri kare. Abaganga bakurikirana umubyeyi neza muri byose: ubwo atwite, igihe arimo kubyara n’igihe amaze kubyara.
Ibigo nderabuzima byongererwa ubushobozi, birimo: amaraso ahagije, ababyaza bahagije, imbangukiragutabara zihagije, amahugurwa yo gutabara mu buryo bwihuse.
N’ubwo ubushobozi bw’igihugu mu kuvura no kwita ku babyeyi bwiyongera buri mwaka, imibare iracyagaragaza ko kuvira ku nda bikiri intandaro ya mbere y’imfu z’ababyeyi bapfa babyara. Impuguke zisaba kwihutisha gahunda zo kongera ababyaza, kuvugurura ibigo nderabuzima no kunoza serivisi zikihutishwa, kugira ngo umubyeyi ajye yitabwaho neza kuva atwite kugeza abyaye.
Imfu z’ababyeyi bapfa babyara mu Rwanda zirimo zigabanuka, aho u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya izo mfu kugera kuri 70 kuri 100,000 mu 2030, zavuye kuri 203 kuri 100,000 muri 2020. Izi mfu zatewe n’impamvu zitandukanye zashoboraga kwirindwa, harimo no kuva cyane, kwitaba ubuvuzi ku buryo buke, ndetse n’ibibazo bishingiye ku mihanda mibi yatinzaga kugera ku bitaro
Byiringiro Jean Elysee


