RIB yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi ba FERWAFA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu rwatangije iperereza ku bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ruswa n’ibindi.
RIB yabitangaje ku wa 16 Nzeri 2025, mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abayobozi ba FERWAFA batawe muri yombi.
Mu bafunzwe harimo Kalisa Adolphe, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu, Amavubi. Bombi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro. Amakuru atangwa na RIB avuga ko iperereza rikomeje, mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikirwe inzira y’amategeko.
RIB yongeye gusaba no kwibutsa abakorera mu nzego zitandukanye kwirinda gukoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, ibibutsa ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi bihungabanya inyungu rusange z’abaturage.
By Twagirayezu Patrick


