U Rwanda rugiye gutangira gutanga Indangamuntu koranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gutanga Indangamuntu nshya Koranabuhanga izaba igezweho kandi ifite umutekano uhagije.
Iyi ndangamuntu koranabuhanga izatangira gukoreshwa mu gihugu, muri Kamena 2026, kandi ko Abanyarwanda gusa atari bo izaba igenewe. Mukesha yasobanuye ko izahabwa Abanyarwanda, Abanyamahanga baba mu Rwanda, impunzi ndetse n’abimukira, mu rwego rwo koroshya serivisi no gukomeza guhuza amakuru mu buryo bworoshye.
Indangamuntu nshya izaba itandukanye n’iyo Abanyarwanda basanzwe bafite, kuko izaba ikomatanyije n’andi makuru menshi arebana n’ubuzima bw’umuturage, bikazatuma ahabwa serivisi zitandukanye atagombye kwitwaza impapuro nyinshi.
Mukesha yavuze ko intego nyamukuru ari ugutanga indangamuntu igezweho ijyanye n’igihe, izafasha mu kunoza imitangire ya serivisi, kuzamura umutekano no guteza imbere imiyoborere myiza.
Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu koranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibipimo ndangamiterere by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, E-mail na nimero za telefone ku bazifite n’andi makuru atandukanye akwerekeyeho.



