RIB yafunze Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC na bagenzi be babiri

RIB yafunze Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC na bagenzi be babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), hamwe n’abandi bayobozi babiri bo muri icyo kigo, bakekwaho ibyaha birimo ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Aba bayobozi bafungiwe kuri sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hakomeje gutunganywa dosiye zabo kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa RIB yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 7 Kanama 2025, bwagiraga buti “RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi  kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko, kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyakoresheje amafaranga asaga miliyari 1.8 Frw ku mishinga itatu, ariko ntihaboneke ibisobanuro bifatika bigaragaza uko ayo mafaranga yakoreshejwe.

Prof. Munyaneza yahawe inshingano zo kuyobora WASAC muri Nzeri 2023, avuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho yari Umudepite. Izo nshingano yazisimbuweho na Dr. Asaph Kabaasha ku wa 17 Nyakanga 2025.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *