Inzego za Leta zasabwe gukemura ibibazo by’imicungire y’umutungo wa Leta bwangu

Inzego za Leta zasabwe gukemura ibibazo by’imicungire y’umutungo wa Leta bwangu

Inzego za Leta zasabwe gukemura ibibazo by’imicungire y’umutungo wa Leta bwangu

Imyanzuro yafashwe n’Inteko Rusange y’Abadepite nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasabye inzego zitandukanye za Leta gukemura ibibazo byagaragaye mu micungire y’imari n’imitangire ya serivisi mu maguru mashya.

Iyi nama yateranye ku wa 5 Kanama yasabye Minisiteri zitandukanye gukemura ibi bibazo bikurikira:

Minisiteri y’Uburezi yasabwe gukemura ibibazo by’ubukererwe mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri, bimaze igihe bigaragara muri REB. Isabwa kubikemura mu gihe kitarenze amezi atatu.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye muri RAB mu mishinga yatewe inkunga na “Rwanda Dairy Development Project (RDDP)”. Ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu Turere n’Ibitaro byo kudatangira ku gihe, ibigenerwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa. Basabwa ko byakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabwe gukemura ibibazo bimaze igihe muri RMF bijyanye no kwishyura imirimo y’isannwa ry’imihanda itabanje gusuzumwa niba yarakozwe nk’uko byari biteganijwe mu masezerano, ibi bikaba bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Iyi Minisiteri yananasabwe gukemura ikibazo kiri muri REG gishingiye ku bwiyongere bw’ibihe bimwe muri EUCL, bikomeza kwiyongera kubera imiterere y’amasezerano (Power Purchase Agreements) ifitanye n’inganda z’abikorera (Independent Power Producers) zitanga umuriro uhenze. Basabwa basabwa kubikosora mu gihe kitarenze umwaka.

Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe ariko ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe mu nzego zitandukanye zirimo: MINISPORTS, MINICOM, RMF, WASAC-RSWSSP, MINEDUC-RQBE, RHA, ndetse n’uturere twa Rulindo, Musanze, Nyagatare na Burera.

Iyi myanzuro igamije guteza imbere imicungire myiza y’umutungo wa Leta, kurwanya gusesagura no kunoza imitangire ya serivisi. Abadepite bagaragaje ko gukemura ibi bibazo bizafasha abaturage kubona serivisi nziza kandi bikarinda igihugu igihombo.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *