U Burusiya bwagaragaje ko Ukraine ifite imico isa nk’iy’Aba-Nazi

Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya, yavuze ko Ukraine ifite ibimenyetso bisa n’iby’igihugu cy’Aba-Nazi cyari kiyobowe na Adolf Hitler, bityo igomba kunyuzwa mu nzira zo kuyisubiza ku murongo, harimo kuyambura intwaro, guca inyigisho z’ivangura no kuyisubiza mu nzira ya demokarasi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘TASS’ kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025, ubwo hizihizwaga imyaka 80 ishize inama ya Potsdam ibaye, yahuzaga u Burusiya, Amerika n’u Bwongereza nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi.
Medvedev yavuze ko Ukraine yifitemo ibimenyetso bifatika by’ubutegetsi buyaboza igitugu no gukoresha ibimenyetso by’aba-Nazi ku mugaragaro.
Dmitry Medvedev, ubu ukora nk’umuyobozi wungirije mu Kanama k’umutekano w’u Burusiya, yavuze ko “nubwo Ukraine itandukanye n’u Budage bwo mu 1945 mu bunini, ariko hari isano igaragara cyane mu miyoborere n’ibyiyumviro nk’ibyabo.”
Yavuze ko Ukraine isuzugura amategeko, ubukungu buri kugwa umunsi ku munsi, ndetse n’abaturage bashimagiza abari inshuti z’aba-Nazi nk’uwarwanyije u Burusiya witwaga Stepan Bandera.
Medvedev yasobanuye ko gushyira mu bikorwa “3D” Demilitarization (kuyambura intwaro), Denazification (kurwanya ingengabitekerezo y’aba-Nazi), na Democratization (gushyiraho demokarasi) byagirira Ukraine akamaro, kuko byayifasha kuva mu makimbirane n’ibihugu bikomeye.
Yongeyeho ko guhagarika guha icyubahiro abayoboke b’aba Nazi no kubaka inzego zikomeye za demokarasi, zirimo itangazamakuru ryigenga, amatora anyuze mu mucyo n’iyubahirizwa ry’amategeko, byakubaka amahoro arambye.
U Burusiya bwakomeje gusaba ko Ukraine ikuraho ubuyobozi bushingiye ku miyoborere nk’iy’aba-Nazi ari byo byagarura amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.
By Twagirayezu Patrick


