Perezida Ruto yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Kagame, baganira ku gushimangira umubano w’u Rwanda na Keny

Perezida Ruto yakiriye intumwa ya Perezida Kagame, baganira ku gushimangira umubano w’u Rwanda na Kenya
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yakiriye Gen (Rtd) James Kabarebe, intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, baganira ku buryo u Rwanda na Kenya bakomeza gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bufatanye bwimbitse mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, ubwo yakirwaga mu biro bya Perezida Ruto i Nairobi kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025.
Perezida Ruto yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku ngingo zirimo kurushaho gukorana mu kubungabunga amahoro n’umutekano, guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane, ndetse no kongera ubufatanye mu guhangana n’ibibazo byahungabanya akarere.
Yagize ati “Kenya n’u Rwanda bikomeje kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka umutekano urambye n’iterambere rirambye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Umubano w’u Rwanda na Kenya umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye bwa politiki n’ubukungu. Kenya ni kimwe mu bihugu bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda binyuze ku cyambu cya Mombasa, kandi Abanyakenya benshi bafite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi i Kigali.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu kwezi kwa Mata 2025, Kenya yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56 z’amadolari ya Amerika, ikaza ku mwanya wa kane mu bihugu byinjije ibicuruzwa byinshi mu Rwanda.
Muri Mata 2023, Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali. Uru ruzinduko rwashimangiye umubano w’ibihugu byombi, rusozwa no gusinya amasezerano atandukanye agamije kongera imikoranire hagati y’u Rwanda na Kenya.
By Twagirayezu Patrick


