Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Tchad ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Tchad ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ari mu ruzinduko muri Tchad, aho yashyikirije Perezida Marchal Mahamat Idriss Déby Itno ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ni ubutumwa yamushyikirije ku wa 14 Nyakanga 2025, aho ibi bigaragaza ko u Rwanda na Tchad bikomeza gushimangira umubano n’ubufatanye biganisha ku iterambere.

Mbere yo guhura na Perezida Déby, Minisitiri Nduhungirehe yabanje kwakirwa na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu by’ubucuruzi, umutekano n’ishoramari.

Perezida Mahamat Idriss Déby Itno yagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe n’u Rwanda ubwo yasimburaga se, Idriss Déby Itno, witabye Imana muri Mata 2021.

Mu ruzinduko rwe yagiriye i Kigali mu 2022, Perezida Déby yashimiye u Rwanda kuba rwarabaye hafi Tchad mu bihe byari bigoye birimo ibitero by’umutwe wa Boko Haram ndetse n’ihungabana ryakurikiye urupfu rwa se.

Yagize ati “Tchad irimo kwigira ku Rwanda kuko rwabaye igihugu cy’ikitegererezo mu kwiyubaka nyuma y’amateka mabi yaruranze mu myaka 31 ishize.”

Perezida Paul Kagame nawe yagaragaje ko ibihugu byombi bifite inyungu rusange n’inshingano zo gukorera hamwe, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo byugarije akarere.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono muri Werurwe 2022, ajyanye no guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’umutekano.

Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe rugaragaza icyerekezo gishya mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Tchad no kongera ubufatanye buganisha ku nyungu z’impande zombi.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *