Amazi meza ntakiri inzozi: Impinduka WASAC Group yazaniye Akarere ka Rubavu

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko kwegerezwa amazi meza byabafashije kuzamura imibereho myiza harimo no gutandukana n’indwara zituruka ku mwanda zirimo inzoka zo munda n’umwanda wo ku mubiri kuko ubu batagikoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu kuko WASAC Group yabegereje amazi meza.
Ni amazi aturuka mu migezi ibiri ariyo Sebeya na Pfunda, atunganywa n’uruganda rwubatswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC Group), rukaba rwubatse mu mudugudu Gihira. Rugeza amazi ku baturage b’imirenge ine ari yo Rugerero, Rubavu, Nyamyumba na Gisenyi, mu gihe mu yindi mirenge amazi abageraho ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo.

Murindahabi Dieudonné ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi umudugudu wa Ndugu, avuga ko bamaze umwaka n’igice ikibazo cy’amazi gikemutse ndetse ko batakirwaza abana nka mbere bitewe n’indwara zituruka ku mwanda.
Ati:”Cyera twakundaga kubura amazi mu gihe kigera kumunsi umwe n’ iminsi ibiri cyangwa se ugasanga bamwe barajya kuvoma amazi y’ikiyaga cya Kivu ibyajyaga bitera cyane cyane abana indwara zituruka ku mwanda, ariko kubera WASAC Group yatwegereje amazi ikatuzanira n’ivomo nta kibazo gihari nk’uko mbere byabaga bimeze”.

Nikuze Emerance umubyeyi nawe utuye mu kagari ka Byahi ko avuga ko WASAC Group yabakijije umurongo batondaga bari kuvoma ati:” mbere twari dufite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi ayarahari ntiyarahagije abantu bose aho wasangaga abantu batoye umurongo umuntu akahava nimugoroba kandi yari yahageze mu gitondo ndetse bikiyongeraho n’abanyecongo babaga baje kuvoma bigatuma abantu bakeneye amazi baba benshi.”
Akomeza avuga ko ku bufatanye na WASAC Group abaturage benshi basigaye bafite amazi mu ngo zabo n’abatayafite baza kuri iryo vomo, bikaba byaratumye umubyigano ushira, abana ntibagikererwa ishuri bagiye kuvoma, ndetse n’indwara zimwe na zimwe zaturukaga ku mwanda zagabanutse.
Munganyase Marie Clarisse umukozi mu ivuriro Ndengera Polyclinic riherereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, avuga ko imwe mu mbogamizi bajyaga bahura nazo mu kwita ku barwayi yari ibura ry’amazi ahagije mu ivuriro, ariko ubu byakemutse.
Ati:”Mbere bataratuzanira amazi ya WASAC Group twahuraga n’imbogamizi nyinshi cyane cyane mu gihe cy’impeshyi kuburyo twakodeshaga imodoka ikatuzanira amajerekani 60 ku munsi, ijerekani imwe twayiguraga amafaranga 200, ukabona ni ikibazo gikomeye cyane cyane ku barwayi. Byasabaga ko umurwayi niba akeneye amazi tumuzanira ayo mu ijerekani tukagenda tuyatereka mu byumba byabo”.
Akomeza avuga ko bagorwaga no kubona amazi ndetse no kuyabonera ku gihe,ubu bakaba nta kibazo cy’amazi bakigira aho bahawe amazi meza na WASAC Group kuko no mu byumba by’abarwayi arahari no mu bigega.”

Ibura ry’amazi meza mu karere ka Rubavu ryagiraga n’ingaruka ku bigo by’amashuri aho byasabaga ko hishyurwa amafaranga yagakwiye kuba akoreshwa ibindi.
Kankesha Angelique umukozi wa Kaminuza UTB ishami rya Rubavu ushinzwe imyitwarire mu kigo avuga ko ikibazo cy’amazi bagize cyari gikomeye cyane kuko ikigo nka kaminuza gifite abanyeshuri benshi ndetse n’ibikorwa bikenera amazi byababangamiraga.
Ati:”Mbere twakoranaga na rwiyemezamirimo amazi akajya aza ari macye cyane ubundi akanabura. Iyo twashakaga amazi twavomeshaga imodoka ikayazana itaba yabonetse tugakoresha abaturage bakayazana ku magare kuburyo wasangaga dukoresha amafaranga menshi ku munsi twavomeshaga amajerekani agera kuri 200 kandi twayiguze ku mafaranga 200 imwe”.
Avuga ko kuva muri Nzeri umwaka ushize WASAC Group iyabagejejeho ubu bafite amazi ahagije mu kigo ndetse n’ibigega biyabika bigera kuri 6,nta mafaranga ikigo kirongera gutanga cyane cyane ko buri kwezi hishyurwaga 300, 000 frw yo kuvomesha.

Twagirayezu Fraterne umuyobozi w’uruganda rwa Gihira, avuga ko rutunganya amazi ahagije kuko rwongerewe ubushobozi. Mbere rwatangiye gukora ari uruganda rumwe ubu zikaba ari ebyiri.
Ati: ”Uruganda rutunganya amazi angana na metero kibe 23, 000 ku munsi, ava mu migezi ya Sebeya na Pfunda. Rugizwe n’inganda ebyiri ziyatunganya harimo uruganda rwatangiye gukora mu mwaka 1986 nyuma ruza kuvugururwa ubu rukaba rutunganya amazi angana na metero kibe 8000 ku munsi, mu gihe uruganda rwa kabiri arirwo rushya rwo rutunganya amazi angana na metero kibe 15,000 ku munsi.”
Izi nganda zombi zohereza amazi mu mirenge 4 harimo Umurenge wa Rugerero, Rubavu , Nyamyumba, na Gisenyi. Mu yindi mirenge WASAC Group ibagezaho amazi yifashishije ba Rwiyemezamirimo.
Avuga ko mu gutunganya aya mazi bayafata aturutse mu migezi asa nabi agakorerwa imirimo y’ibanze ako kanya nko gukuramo imyanda igizwe n’ibiti binini, amabuye, ibyondo n’ibindi, ubundi bakayohereza mu ruganda aho aba agiye gutungwanywa.
Igice cya mbere niho bashyiramo ya miti bitewe n’ibipimo biba byagaragajwe na raboratwari kugira ngo bamenye ingano y’imiti bashyiramo, hagakurikiraho igice cya kabiri aricyo ya miti baba bashyizemo itangira gukora igatandukanya imyanda n’amazi. Nyuma bakuramo ya myanda ikajya ukwayo n’amazi aba yabaye meza ukwayo.
Igice cya gatatu cyo bakoresha utuyunguruzo twabugenewe aritwo firitire ikayungurura neza ya mazi iyakuramo twa twanda tuba twasigaye amazi akaba meza ukabona aracyeye. Ikiciro cya kane ni ugushyiramo umuti wica udukoko witwa chroline kugira ngo amazi abe noneho asukuye kuburyo atangira gukoreshwa.

RUTAGUNGIRA Methode, umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura muri WASAC Group avuga ko kugeza ubu zimwe mu mbogamizi uru ruganda rwa Gihira ruhura nazo harimo ibiza bikunda kwibasira aka gace ruherereyemo aho bibangamira imikorere yarwo cyane cyane nk’umugezi wa Sebeya iyo wuzuye biba ngombwa ko uruganda ruhagarikwa mu gihe runaka kugirango amazi aba yanduye abanze acayuke, ibi bikaba bigira ingaruka ku baturage.
Indi mbogamizi ni aho imigezi ikoreshwa n’uru ruganda iherereye kuko ituruka ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bigatuma amazi yandura, bityo iyo barimo kuyatunganya bigasaba gukoresha imiti myinshi.
RUTAGUNGIRA ashishikariza abaturage kuzana amazi mu ngo zabo kuko aribyo bihendutse kurenza kujya kugura ayo ku ivomo ati ”Metero kibe imwe ivamo amajerekani 50, ni ukuvuga ko ijerekani imwe umuntu ayigura amafaranga 20 aho WASAC Group itanga amazi ndetze n’amafaranga 25 kuri ba rwiyemezamirimo”.
Kugirango yuzuze metero kibe 1, ni ukuvuga ko aba amaze gutanga amafarang 1000, ariko aramutse afite amazi iwe mu rugo metero kibe 1 yajya yishyura amafaranga 384 n’umusoro urimo, utiyibagije ko yungukira no mu mwanya yajyaga atakaza ajya kuvoma.

Mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda mu 2024 (EICV7) buherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bugaragaza ko ingo z’abaturarwanda zigerwaho n’amazi meza zageze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri 87% mu 2017.

NIWEMUGENI Clarisse


