Ntyazo-Nyanza: ” Kuva Biguma ageze mu isantire nta mutekano wongeye kuhaboneka.”

Ubwo baganiraga n’itsinda ry’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press ,bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza ,bemeza ko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma ariwe watangije Jenoside muri uyu murenge ubwo yakoreshaga inama ya mbere ishishikariza abantu kwica Abatutsi.

Mu kiganiro abanyamakuru ba Pax Press bagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kbamenyesha aho urubanza rwa Biguma mu bujurire bugeze bagaragaje ko bizeye ubutabera kuko niwe watangije ubwicanyi ku mugaragaro mu nama yatumije.

Mukagatare Bibiane wo mu murenge wa Ntyazo Akagari ka Bugari umudugudu Kabusheshe akarere ka Nyanza avuga ko Biguma ari we watangije genoside ubwo yageraga muri sentire ya ntyazo mu mpera z’ukwezi kwa 4/ 1994 kuko yakoresheje inama itinyura abantu ngo batangire ubwicanyi anabizeza ubufasha.

Ati” yakoresheje inama ari ku wa Gatatu, itegura ubwicanyi  ibitero byazanye na Baguma ,ashyiraho na bariyeri ndetse anatangaza ko umututsi wese agomba kwicwa, nutabonetse bakamuhigisha imbwa bakanamutwarira amatungo, ibyo akaba yarabivugiye muri iyo nama aho yaje ari kumwe nigitero gishoreye abagabo batatu.”

Yakomeje avuga  ko biguma yanatanze itegeko ko igihe bazaba bakeneye izindi mbaraga kugira ngo ubwicanyi burusheho gukomera no kubwihutisha bazitabaza uwari ukuri ye inkambi y’ abarundi akabaha impunzi zo kubafasha.

Ati” Yaje muri iyi sentire aje gushishikariza abantu kwica birangira abatinyuye ndetse anabemerera ko bazajya no ku nkambi y’abarundi gusaba ubuyobozi bwaho kubaha impunzi zo kubafasha mu kwica ,ari nabwo bimuriye ubwicanyi ku musozi wa Karama ariko igitero cya mbere bagisubiza inyuma. Yahise akoresha indi nama avuga ko mu gitero cya kabiri aricyo bagiye kwifashishamo impunzi z abarundi zari ziyoboye uwo musozi zirikumwe n’abajandarume ndetse n’umupolisi warukuriye abasivile.

Munyensanga Celestini warokokeye Jenoside I Ntyazo avuga ko Biguma yarasanzwe ahakorera mbere ya jenoside avuga ko inama yakoreshereje muri iyo sentire ariyo yabaye imbarutso y’ubwicanyi bwahabereye

Ati”Hano iwacu ibintu by’ubwicanyi ntawarubizi ahubwo inama yatumije hano mu isantire akabwira abantu ko bagomba gutangira kwica ndetse banafata umuntu umwe wari aho bamutemera aho kugirango bamare ubwoba abandi.Uwo munsi nibwo abantu ba mbere bahise bicwa,amazu aratwikwa.”

Munyensanga avuga ko atiyumvisha ukuntu  Biguma yatanze ubujurire ko yagirwa umwere ndetse akanarenga akavuga ko  abatangabuhamya harimo abo atazi ko ari ibintu bibabaje kuko abizi neza ko ariwe watumije inama bwa mbere ishishikariza abantu kwica.

Ati”’Birababaje rwose kuba arimo kujurira ahakana ,nari mpibereye kandi nari mukuru narinzi ubwenge Biguma ubwe yatumije iyo nama ndetse abantu twese twayitabiriye tuziko ari inama isanzwe.Nahanwe nubundi niwe watangije ubwicanyi kuko abaturage ba Ntyazo ntibari bazi ko no kwica birimo ndetse yanashishikarije abarundi kwica.

Niyitegeka Jean Baptiste uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyanza avuga ko n’ubwo hari amatariki Biguma yajuriye ahakana ko atari muri Ntyazo bidakuraho ko yahamwa n’icyaha cya jenoside kuko gitegurwa.

Ati” kuba avuga ko itariki 19 /4/1994 atari muri Ntyazo ntacyo bivuze kuko Jenoside muri rusange ari icyaha kidatungurana kuko gitegurwa ndetse n’abagikoze usanga barateguye inzira zo kugihakana,kuba yari yoherejwe gukorera I Kigali si igitangaza kuko bishobora kuba byarateguwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso n’uruhare rwe,bityo iyo mitation ishobora kuba yarateguwe ngo azayifashishe mu buryo bwo guhakana.

Akomeza avuga ko nk’abarokotse jenoside badahangayikishijwe n’uko Biguma yajuriye kuko ni uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko kuko icyizere kiracyahari kubera ibimenyetso bikigaragaza uruhare rwe.

Ati”Nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu icyizere kiracyahari kuko tugifite ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwe muri jenocide kandi cyaha kizamuhama, twishimiye uko ubutabera buri gutangwa cyane ko iyo ubona uwabigizemo uruhare ari guhanwa byomora ibikomere,n’ubwo abacu batagaruka.

Philippe Hategekimana alias Biguma wamenyekanye Inyanza, mu gihe mu gihugu cy’ubufaransa yaramenyekanye ku mazina ya Hategekimana Manier yari yahamijwe n’urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa ibyaha bya Jenoside yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ,rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.Ubu ari kuburana mu bujurire mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2024,aho yifuza guhanagurwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe.

 

Yanditswe na NIWEMUGENI Clarisse

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *