Abagize umuryango ukize cyane mu Bwongereza bakatiwe bazira gufata nabi abakozi

Abagize umuryango ukize cyane mu Bwongereza bakatiwe bazira gufata nabi abakozi

Urukiko rwo mu Busuwisi kuri uyu wa 21 Kamena 2024 rwahamije bane bo mu muryango uri mu ikize cyane mu Bwongereza icyaha cyo gufata nabi abakozi, rubakatira igifungo cy’imyaka ine n’igice.

 

Abakatiwe ni Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja, umuhungu wabo Ajay n’umugore we Namrata. Bagizwe abere ku bindi byaha bari bakurikiranyweho birimo gucuruza abantu.

Ngo abakozi batatu bavuye mu Buhinde, umuryango wa Hinduja ukajya ubakoresha muri hoteli yawo iri mu Busuwisi amasaha 18 ku munsi, ubahemba amapawundi arindwi. Pasiporo zabo zarafatiriwe, kandi bakemerwa gusohoka mu nzu gake.

Abashinjacyaha basobanuriye urukiko ko ibyo uyu muryango wahaga aba bakozi byari bike ugereranyije n’ibyo wahaga imbwa zawo, ariko abanyamategeko bawo bo barabihakanye, basobanura ko uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwaga.

Nyuma y’iki cyemezo, Me Robert Assael uri mu banyamategeko bunganira umuryango wa Hinduja, yagaragaje ko uteganya kujurira. Ati “Mbabajwe cyane n’umwanzuro w’urukiko. Tuzahatana kugeza igihe ku iherezo, ubwo bazagirwa abere.”

Umuryango wa Hinduja ukora ishoramari ku bikomoka kuri peteroli, gazi ndetse n’irishingiye kuri banki na hoteli. Umutungo wawo ubarirwa muri miliyari 37 z’amapawundi.

 

Hinduja n’abo mu muryango we bakatiwe igifungo cy’imyaka ine, bazira gufata nabi abakozi

 

isokonews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *