Ibigo nderabuzima 40 byo mu Rwanda byahawe internet ya Starlink
Ibigo nderabuzima 40 byo hirya no hino mu Gihugu, byamaze kugezwamo internet yihuta yifashisha ibyogajuru ya Starlink. Ni igikorwa cyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ku bufatanye n’Ikigo Tony Blair Institute, TBI.
Itangizwa ry’iki gikorwa cyo gushyira internet yifashisha ibyogajuru ni kimwe mu bikomeje gukorwa n’u Rwanda mu rugendo rwo koroshya no kunoza uburyo bwo kugera serivisi za internet ku baturage.
U Rwanda kandi rwateye intambwe ikomeye mu kwegereza abaturage internet, aho mu bice by’imijyi mu turere 30 twose hagejejwe umuyoboro wa ‘fibre optique’ ufite uburebure bwa kilometero 15,785. Ikindi ni uko abaturage babona internet ya 4G ubu bari ku rugero rwa 97%.
Icyakora n’ubwo bimeze bityo, bitewe n’imiterere y’u Rwanda, kugeza hose internet ya ‘fibre optique’ biragoye, akaba ariyo mpamvu hiyambazwa internet itangwa n’ibyogajuru cyane cyane mu bice by’ibyaro bya kure.
Ni muri urwo rwego Ikigo Tony Blair Institute, TBI, kiri gufatanya n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kugeza internet ya Starlink mu bigo nderabuzima mu gihugu, binyuze mu mushinga wiswe ‘Tomorrow Partnership’.
Umuyobozi wa Tony Blair Institute mu Rwanda, Stella Mugabo, yagaragaje ko muri ibi bihe internet yihuta ari ibanze mu gutanga serivisi z’ubuzima nziza.
Ati “Twishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu guharura inzira y’ahazaza hadaheza.”
Hashize imyaka 16 Tony Blair Institute ikorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu mirimo n’ibikorwa binyuranye hibandwa kuri gahunda y’Icyerekezo 2050.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko iyi gahunda izoroshya ishyirwa mu bikorwa ry’izindi gahunda zirimo iz’uburyo bwo kubika amakuru y’umurwayi hakoreshjwe ikoranabuhanga ‘Electronic Medical Record’, n’indi y’ikusanyamakuru ku bigonderabuzima ‘Health Management Information System- HMIS’.
Dr Nsanzimana, yavuze ko kandi iyi internet izatuma hatangwa serivisi nyinshi zo kwa muganga hifashishije ikoranabuhanga nko gusesengura amakuru y’abarwayi n’ay’ibitaro no koroshya gufata ibyemezo bishingiye ku bihamya.
Ati “Mu guha ibi bigo nderabuzima 4o internet nziza, twitaye cyane mu guha umwihariko ibiri mu bice by’ibyaro bya kure mu gihugu kugira ngo nabyo bibone ibikorwaremezo bigezweho.”
Ku bufatanye kandi bw’iki kigo na Leta, tariki ya 22 Werurwe 2022, hatangijwe gahunda igamije gusakaza internet inyaruka mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamiye iyimakazwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.
Ku ikubitiro ibigo by’amashuri 50 byagejejwemo iyi internet aho abanyeshuri 18,000 n’abarimu babo aribo bahise batangira kuyungukiramo.


