Jeannette Kagame yashimye urugendo rw’imyaka 30 ya IBUKA
Madamu Jeannette Kagame yashimye urugendo rw’imyaka 30 Umuryango IBUKA umaze ukora, asaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukomeza gukunda no kurinda igihugu.
IBUKA yashinzwe mu 1995 igamije kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Mu myaka 30 ishize, uyu muryango wagize uruhare rukomeye mu gufasha abarokotse, kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza urugendo rwo kwibuka.
Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko amateka ya Jenoside ari umutwaro uremereye igihugu cy’u Rwanda kizakomeza guhangana nawo, ashimangira ko kwibuka atari igisebo ahubwo ari inshingano.
Yagize ati u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye cyane, ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ari umurage utoroshye uzakomeza kwibutswa ibisekuru bizaza.
Yongeyeho ko kwibuka bifite akamaro kanini mu kubaka ejo hazaza, kuko umuryango utibuka amateka yawo uba uri mu kaga ko kuyisubiramo.
Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw’abashinze IBUKA ndetse n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bakomeje kuwushyigikira, agaragaza ko uyu muryango wabaye igisubizo gikomeye ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Yagarutse kandi ku gaciro ko kubabarira, agaragaza ko imbabazi ari ikimenyetso cy’imbaraga n’ubutwari, aho kuba intege nke, kuko zituma umuntu ataba imbata y’urwango n’inzika.
Yibukije ko nubwo hari byinshi byagezweho mu myaka 30 ishize, hakiri imbogamizi zirimo abagihakana n’abagoreka amateka ya Jenoside, asaba Abanyarwanda gukomeza kuba maso no kurinda ibyo bamaze kugeraho.
Yashimangiye ko kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ari inshingano ya buri wese, anibutsa ko amahoro n’umutekano igihugu gifite bitagomba gufatwa nk’ibisanzwe ahubwo bikwiye kurindwa.
Ku ruhande rw’abashinze IBUKA, Rose Mukankomeje yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kwigisha amateka by’umwihariko mu mashuri makuru, kugira ngo hirindwe ko yagorekwa.
Na ho Perezida wa IBUKA, Gakwenzire Philbert, yavuze ko mu myaka 30 ishize umuryango wageze ku bikorwa byinshi birimo ubuvugizi ku barokotse, kubashakira ubutabera no guteza imbere imibereho yabo.
Yongeyeho ko hakiri ibibazo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abatarashyikirizwa ubutabera, asaba ko hakomeza ubufatanye mu kubirwanya.
Mu gusoza, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukomeza kubaka no kurinda u Rwanda, ashimangira ko “Ntibizongere kubaho” igomba kuba indangagaciro ihoraho, atari amagambo gusa.
By Niwemugeni Clarisse


