RIB yafunze agatsiko k’abantu 11 bakekwaho uburiganya mu mitungo itimukanwa

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, rwafunze agatsiko k’abantu 11 bakekwaho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira imyirondoro, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwigwizaho imitungo ndetse n’iyezandonke.

Ku wa 17 Werurwe 2026 nibwo RIB yatangaje ko Iri tsinda ryafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe hashingiwe ku birego by’abantu batandukanye bagiye bagurishirizwa imitungo itimukanwa batabizi.

Abafashwe bakekwaho kuba barifashishaga inyandiko mpimbano, zirimo izitanga uburenganzira bwo guhagararira abandi (Procuration), bakazihimba bafatanyije na bamwe mu ba noteri bigenga, maze bakazikoresha bagurisha amazu n’ibibanza byo mu turere dutandukanye.

Iperereza ryagaragaje ko aba bantu bakoreshaga amayeri atandukanye mu kwiyitirira ba nyir’imitungo cyangwa ababafitiye ububasha, bigatuma bagurisha imitungo itari iyabo mu buryo bw’uburiganya. Ibi byateje igihombo gikomeye ku baguzi batari bafite amakuru ahagije ku byerekeye iyo mitungo.

RIB yatangaje ko yamaze kugaruza no gufatira imitungo itandukanye aba bakekwaho bari baribye, ndetse n’indi ikomoka kuri ibyo byaha, mu rwego rwo kurengera inyungu z’abaturage no gukumira ibyaha by’iyezandonke.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje kwibutsa abaturage bose bagura imitungo itimukanwa kujya bagira amakenga, bakabanza gushaka amakuru ahagije no kugenzura ubunyakuri bw’inyandiko mbere yo kwishyura.

RIB kandi irihanangiriza abishora muri ibi byaha ko bagomba kubihagarika, kuko ingamba zose za ngombwa zafashwe mu kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera.

By Patrick Twagirayezu

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *