U Rwanda na Zimbabwe byemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi

U Rwanda na Zimbabwe byemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi

U Rwanda na Zimbabwe byemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u ibihugu byombi, no ku masezerano yagiye asinywa, n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 6 Kanama 2025 i Kigali, Prof. Dr. Amon Murwira, ari i Kigali aho yitabiriye Inama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya Gatatu, ifatwa nk’urubuga rwo kwagura no kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’amasezerano yagiye asinywa ndetse n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bwatangiye gutera imbere cyane kuva mu 2019, ubwo byafunguraga Ambasade i Kigali n’i Harare. Ibihugu byombi bisangiye byinshi birimo amateka, imiterere y’ubukungu n’ubushake bwo kwihuta mu iterambere.

Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, ku wa 23 Ukuboza 2021 u Rwanda na Zimbabwe basinyanye amasezerano yo guhererekanya ubumenyi, aho Zimbabwe yemeye kohereza abarimu b’icyongereza mu Rwanda. Abo barimu bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye, muri Kaminuza n’andi mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Abarimu bo muri Zimbabwe bamaze kugera mu Rwanda bagaragarijwe ishimwe rikomeye kubera uruhare rwabo mu guteza imbere ireme ry’uburezi, cyane cyane mu mashuri nderabarezi,  mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no muri Kaminuza y’u Rwanda, cyane cyane muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima.

U Rwanda rwamaze kwemera kwakira abarimu 477 bazaturuka muri Zimbabwe, bazakomeza gufasha mu nzego zitandukanye cyane cyane ahakenerwa ubunyamwuga mu gukoresha ururimi rw’Icyongereza.

Ibi biganiro byongeye kugaragaza ubushake bw’impande zombi mu guteza imbere ubufatanye mu burezi, mu bumenyi no mu zindi nzego zigamije iterambere rirambye ry’abaturage.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *