RDF yashyize umucyo ku kibazo cy’ifungwa ry’aba ofisiye babiri n’abasivile 20

RDF yashyize umucyo ku kibazo cy’ifungwa ry’aba ofisiye babiri n’abasivile 20

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri bayo hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.

Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RDF yatangaje ko “Nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.”

Iri tangazo rya RDF risohotse nyuma y’iminsi mike havugwa amakuru y’itabwa muri yombi ry’abantu batandukanye, barimo abanyamakuru ndetse n’abandi bafitanye isano n’ibikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *