Urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Hategekimana Biguma afungwa burundu

Umunyarwanda Hategekimana Phillipe wari umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’ubujurire ruri I Paris mu rubanza rwari rumaze ibyumweru bitandatu ruburanishwa.
Mu rwego rwa mbere mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, Hategekimana Phillippe alias Biguma yari yahamwe n’icyaha cya Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ahanishwa igifungo cya burundu ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku byaha byakorewe ku gasozi ka Nyabubare, aka Nyamure ndetse na ISAR SONGA, harimo n’urupfu rwa Burugumesitiri Nyagasaza n’abo bari kumwe, gushyirishaho bariyeri ahantu hatandukanye muri Nyanza zaguyeho abantu benshi, gutanga ibikoresho nk’imbunda, lisansi n’amafirimbi byo kwica abatusti.
Mbere y’uko isomwa ry’uru rubanza mu bujurire riba, Biguma yahawe umwanya kugira ngo agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe mu bujurire, agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ndetse bimeze nk’inzozi mbi. Yagaragaje ko Abanyarwanda bose bababaye ndetse bagizweho ingaruka.
Yagaragaje ko kandi izo nzozi mbi zikimukurikirana, aho bamushinja kugira uruhare muri Jenoside kandi we yari Umujandarume akaba yaragiraga abamuyobora bityo ko nta kintu yari bukore mu bubasha bwe atabajije abamutegeka. Biguma yakomeje avuga ko uyu munsi ari umugabo ubabaye kandi nyamara ari umwere bashinja ibinyoma. Akaba yagize ati: “Kuri ubu ndi umugabo ubabaye kandi nyamara ndi umwere nubwo nshinjwa. Umuryango wanjye warasenyutse, ubuzima bwanjye bwarangiritse. Banyakubahwa Bacamanza nizeye ubutabera bwanyu kandi nizeye ko muzumva impamvu n’umutima wanyu ndabashimiye”.
Abarokokeye Jenoside i Nyanza bakiriye bate igihano cyahawe Biguma
Umwe mu barokotse Jenoside i Nyanza uzi uruhare rwa Biguma mu gukangurira abaturage kwica abatutsi muri Ntyazo yavuze ko yishimiye igihano yahawe ko ariko abakoranye nawe batanga amakuru hakamenyekana aho imibiri itazwi aho iherereye igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: “Nishimiye cyane igifungo cya burundu cyakatiwe Biguma kuko njye by’umwihariko naburanye nawe ariko kuba ntaramenya aho umubiri w’umubyeyi wanjye uherereye iyo tuburanye nawe bidusubiza inyuma muri bya bihe, akaba ari yo mpamvu nsaba ko nyuma yo guhamwa ibyaha yakurikiranwa ndetse n’abo bakoranye tukamenya aho imibiri y’abacu iherereye tukayishyingura mu mahoro”.
Undi mu barokokeye ku musozi wa Ntyazo avuga ko bishimiye cyane igihano Biguma yahawe n’ubwo bitomora ibikomere byose ariko babona ko ubutabera bw’ubufaransa na Leta y’u Rwanda byabasubije ijambo.
Ati: “Nishimye cyane nari kubabara iyo aba avoka be ibyo basabaga urukiko ko agirwa umwere agataha byemerwa, kuba bamusubije kuri burundu ni byiza. Ikindi no kuba atarigeze asaba imbabazi ubona ko yabikoranye ubushake kandi yahemukiye abanyarwanda,twe nk’abarokokeye hano turishimira ubutabera bw’ubufaransa na Leta y’u Rwanda”.
Uruhande rw’abaregera indishyi bakiriye bate igihano Biguma yahawe
Umunyamategeko Gisagara Richard, umwe mubunganira abaregera indishyi muri uru rubanza yavuze ko ku ruhande rw’abo yunganira bashimishijwe n’iki gihano ubutabera bukaba butanzwe.
Yagize ati: “Urukiko rw’ubujurire rwahamije Hategekimana Phillippe Manier alias Biguma ibyaha n’ubundi yari yahamijwe n’urukiko rwa mbere, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye Inyokomuntu. Ikidushimishije ni uko ibyo yari akurikiranyweho byose babimuhamije n’ubundi nicyo twifuzaga ko ahamwa n’ibyaha ndetse iki gihano cya burundu kikemezwa n’Urukiko rw’ubujurire”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye ko Manier yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nk’abaturage ba Nyanza by’umwihariko abarokotse Jenoside.
Ati: “By’umwihariko abaturage ba Nyanza ndetse n’abarokokeye ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR Songa n’ahandi muri Nyanza ubutabera bwatanzwe kandi mu buryo bukwiye”.
Akomeza avuga ko kuba ibyaha Biguma yakoreye i Karama yarabikuweho, bitavuze ko ntabyo yahakoreye kuko hari amakuru yemeza ko yabikoze kandi ko ntacyo bihindura ku gihano ndetse n’ibyaha yahamijwe. Ati: “Ku bijyanye n’ibyaha Biguma yakoreye i Karama, yabikurikiranyweho n’ubwo yabikuweho ariko amakuru dufite ni uko yabikoze ariko ntacyo bitwaye kuko n’iyo hakwiyongeraho ibindi byaha bitakuraho ko yakatiwe igifungo cya burundu”.
Meya Ntazinda yatanze ubutumwa avuga ko umuco wo kudahana ugomba gucika kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko, nka Biguma wari umujandarume yarakurikiranywe ubutabera buratangwa ndetse ubutabera nk’ubu bukaba bugira uruhare ku bumwe n’ubwiyunge.
Kugeza ubu Hategekimana Phillippe alias Biguma cyangwa se Manier izina yitwa mu gihugu cy’ubufaransa, afite uburenganzira kugeza ubu bwo kuba yakwiyambaza Urukiko Rusesa Imanza ariko rwo ntirufite inshingano zo kureba uko ibikorwa byakozwe ahubwo rwo rureba niba hari itegeko ritubahirijwe.
NIWEMUGENI Clarisse


