Trump yavuze ko Zelensky ashobora guhagarika Intambara ako kanya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ashobora guhagarika intambara n’u Burusiya ako kanya, nibamara kumvikana ku masezerano y’amahoro.
Trump yavuze ko ayo masezerano yasaba Ukraine kwemera kutinjira muri NATO no gutanga bimwe mu bice byayo nka Donbass, mu rwego rwo guhagarika imirwano.
Ibi biri mu biganirwaho kuri uyu wa 18 Kanama 2025, mu biganiro Zelensky yatumijwemo muri White House, bigamije kusuzuma inzira byanyuramo ngo amahoro agerweho.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Zelensky ashobora guhagarika iyi ntambara aka kanya, niba abishaka, cyangwa akayikomeza.” Yibukije Ukraine ko itazongera gusubizwa agace ka Crimea, keguriwe u Burusiya mu 2014.
Trump aherutse guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, muri Alaska, mu biganiro byabo bya mbere kuva intambara yatangira mu 2022. Bombi bagaragaje icyizere cy’uko ibiganiro bishobora gutanga umurongo w’amahoro arambye.
U Burusiya busaba ko Ukraine yareka igitekerezo cyo kwinjira muri NATO, ikareka gukoresha ibitwaro bikomeye, igaha agaciro uduce twiyemeje kuba utw’u Burusiya nka Crimea, Donetsk, na Lugansk.
By Twagirayezu Patrick


