Israel irashinjwa kwibagirwa isomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abayahudi

Umudipolomate wa mbere wungirije uhagarariye U Burusiya muri Loni, Dmitry Polyansky, yavuze ko Israel yirengagije amasomo ya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) ndetse ikaba inarenga ku mategeko mpuzamahanga, kubera umugambi wayo wo kwigarurira Umujyi wa Gaza.
Ibi yabivugiye mu nama yihutirwa y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yabaye ku wa 10 Kanama 2025, nyuma y’uko Israel yemeje uwo mugambi, icyemezo cyamaganywe n’ibihugu byinshi ku isi.
Polyansky yavuze ko iki cyemezo cyongera ubukana bw’ikibazo biri muri Gaza, kigasenya ibyiringiro by’igitekerezo cy’ibihugu byombi cyo kugarura amahoro ndetse kigafatwa nko gushyigikira ku mugaragaro ubutegetsi bw’igitugu n’iyicarubozo.
Yagize ati “Turamagana byimazeyo umugambi wa Guverinoma ya Netanyahu wo kwigarurira Gaza. Ni uburangare bukabije ku mahanga ndetse no ku miryango y’abagizwe imbohe na Hamas.”
Polyansky yanashinje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, kwitwara nk’ikirura cyambaye uruhu rw’intama, avuga ko yagaragaje “amarira y’ingona” yitwaje abafashwe bugwate, nyamara azi neza ko Guverinoma ye iri gutegura igitero kibashyira mu kaga.
Yagize ati “Biragoye gusobanukirwa ukuntu abantu bagizweho ingaruka na Jenoside y’Abayahudi bashobora kugera aho bashyira abandi bantu mu bigo by’imbohe, bakaba banifuza kubamara. Ibi ni ikimenyetso cy’uko isomo ry’amateka rishobora kwibagirana vuba.”
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabazi avuga ko abagera kuri 50 bakiri mu maboko ya Hamas nyuma y’igitero cyo mu Ukwakira 2023 cyahitanye abantu 1,200 muri Israel. Bivugwa ko abagera kuri 20 gusa ari bo bashobora kuba bakiri bazima.
Mu gihe iyi ntambara ikomeje guca ibintu, Minisiteri y’Ubuzima muri Palestina ivuga ko abasaga 60,000 bamaze kwicwa n’ibitero bya gisirikare bigabwa na Israel.


