U Burusiya: Impanuka y’indege yahitanye abantu 49

Indege itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Antonov An-24 yari itwaye abantu 49 yakoreye impanuka mu Burasirazuba bw’u Burusiya iragurumana, ihitana abantu 49 bari bayirimo.
Ni mpanuka yabaye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025, ahagana saa saba z’amanywa, aho yaritwaye abagenzi 43 n’abakozi bayo batandatu.
Iyi ndege ya sosiyete ya Angara yakoreye impanuka ku musozi uri mu ishyamba rinini ry’inzitane, ubwo yari mu rugendo ruva i Blagoveshchensk yerekeza i Tynda, mu Ntara ya Amur.
Nk’uko Minisiteri y’Ubutabazi mu Burusiya yabitangaje, kajugujugu ya Mi-8 ya Rossaviatsiya yasanze igice cy’iyi ndege cyaka umuriro ugurumana, abatabazi na bo berekeza aho iyi mpanuka yabereye mu bikorwa by’ubutabazi no kumemya icyaba cyayiteye.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov An-24 yakoreshejwe bwa mbere mu myaka ya 1960, ikoreshwa na sosiyete ya Aeroflot yabayeho kuva mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zabayeho kugeza mu 1991.
By Twagirayezu Patrick


