Iran yagaragaje ko idafite umugambi wo kurimbura Israel

Iran yagaragaje ko idafite umugambi wo kurimbura Israel
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kitigeze na rimwe kigira umugambi wo kurimbura Israel, nubwo cyakomeje gushyigikira imitwe irwanya icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, ku wa 21 Nyakanga 2025, Araghchi yavuze ko Iran itigeze igira gahunda yo gusiba Israel ku ikarita y’isi, ahubwo ko izakomeza gutera inkunga imitwe irimo Hamas, Hezbollah n’Abahouthis kuko ibona ko ifite icyo irwanira kandi gikomeye.

Yagize ati “Ibyo dukora ni ugushyigikira abo bantu mu buryo bwa politiki n’ubundi bushoboka. Dufite ikibazo gikomeye ku ntwaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha Israel, zikoreshwa mu kwica abaturage b’inzirakarengane muri Palestine.”

Araghchi yahakanye n’amakuru avugwa ko Iran ishaka kwica Perezida wa Amerika, Donald Trump, asobanura ko imvugo “Urupfu kuri Amerika” rikoreshwa mu buryo bwa politiki zayo, atari abaturage bayo.

Minisitiri Araghchi yavuze ko Iran itifuza gukora intwaro kirimbuzi ahubwo yiteguye kongera kugirana ibiganiro bitaziguye na Amerika ku bijyanye n’amasezerano yerekeye ku bitwaro kirimbuzi.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *