Trump yasabye ko hagaragazwa inyandiko zirebana na dosiye ya Epstein

Trump yasabye ko hagaragazwa inyandiko zirebana na dosiye ya Epstein

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yatanze amabwiriza yo gushyira ahagaragara inyandiko zirebana n’ikirego cya Jeffrey Epstein wari ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushora abana mu bikorwa by’ubusambanyi.

Ibi bije nyuma y’uko hari abashyigikiye Trump batangiye kumunenga ko ubutabera butarimo gusobanura bihagije ibijyanye n’iyi dosiye, mu gihe Minisiteri y’Ubutabera yari yatangaje ko nta nyandiko nshya zizashyirwa ahagaragara.

Trump abinyijije ku rukuta rwe rwa Truth Social yagize ati “Kubera ukuntu iyi dosiye ya Epstein yavuzwe cyane, nasabye Minisitiri w’Ubutabera Pam Bondi ko yashyira ahagaragara inyandiko zose zigendanye n’iyi dosiye, ariko bikabanza kwemezwa n’urukiko.”

Trump yasabye ko izi nyandiko zose zasohoka nyuma y’uko ikinyamakuru Wall Street Journal kimushinje ko yigeze koherereza Epstein ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru mu 2003, nyuma aza kuvuga ko ibyo ari ibinyoma kandi ko yiteguye kurega icyo kinyamakuru n’uwanditse iyo nkuru.

Minisitiri Bondi we yagize ati “Twiteguye kujya ku rukiko ejo kugira ngo dufungure inyandiko zikomeye z’urukiko”, agaragaza ko kugira ngo inyandiko nk’izi zijye ahabona bishobora gutwara igihe.

Jeffrey Epstein, wari umushoramari ukomeye, yatangiye gukorwaho iperereza mu 2005 nyuma y’uko umugore umwe amushinje ko yahohoteye umukobwa we w’imyaka 14.

Nyuma y’iperereza ryamukozweho, urukiko rwamuhamije icyaha cyo guhohotera abana b’abakobwa 36, ahanishwa gufungwa amezi 13 ariko yemererwa kujya akora akazi ke  acungishijwe ijisho.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2019, Epstein yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa gushora abana b’abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi. Nyuma y’ukwezi kumwe, yapfiriye muri gereza, bikemezwa ko yiyahuye nubwo hari abakibaza kuri urwo rupfu rwe.

By Twagirayezu Patrick

clara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *