KAYONZA: Ubukangurambaga bw’ubuzima mu kurwanya indwara zitandura bwatanze umusaruro
Gahunda y’ubukanguramabaga ku ndwara zitandura yafashije abaturage kumenya izi ndwara no kuzirinda hagamijwe kugabanya ingaruka ziterwa n’izi ndwara harimon’imfu.
Ibi biragarukwaho n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abagezweho n’ubu bukangurambaga,bahuriza ku kuba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaramanuye ubukangurambaga ku ndwara zitandura bukagera ahantu hose no mu byaro ibyatumye abanyarwanda benshi bamenya izi ndwara, uko zirindwa ndetse n’uko zivurwa.

Niyoyita Eliya umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Mukarange mu Karere ka Kayonza ahamya ko nk’umwe mu mihigo bihaye ubukangurambaga bw’ubuzima bakoze mu karere kose bwatanze umusaruro uri hejuru y’uwo bari biteze.
Avuga ko ibi byakozwe binyuze mu kongera uburyo bwo gupima izi ndwara kuri bose,siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi no kwigisha mu nteko z’abaturage.
Ibi yabitangaje ubwo Itsinda ry’amanyamakuru barwanya SIDA n’Izindi ndwara bibumbiye muri ABASIRWA basuraga ibigo nderabuzima n’izindi serivisi bareba uko inzego z’ubuzima zabashije kwesa imihigo mu myaka 7 ishize.
Niyoyita yagize ati:” Umuhigo wo kurwanya indwara zitandura mu Karere kacu tumaze kuwesa ku kigero kirenga 100%. Twongereye uburyo bw’ipima ryazo nk’umuvuduko mwinshi w’amaraso,diabete,kanseri zose cyane cyane iy’inkondo y’umura aho twageze ku bagore bose tuyibapima,”
Avuga kandi ko inzego z’ubuzima ndetse n’iz’akarere bafashije abatuye muri aka Karere kumenya izi ndwara ndetse no kumenya uko zirindwa binyuze mu mahugurwa.
“Twanahuguye abajyanama b’ubuzima mu gupima umuvuduko mwinshi w’amaraso tubaha imashini zo gupima aho bapima buri wese utuye mu mudugudu ibi bikaba byaratumye twakira abantu benshi baza kuzivuza.”

Ntibakitiranya izi ndwara n’Uburozi
Niyoyita avuga ko kuri ubu, imyumvire ku ndwara zitandura yahindutse kubera ubukangurambaga aho abantu batakitiranya indwara zitandura n’amarozi nk’uko byahoze mbere.
Ati:” Hari abaturage bari baziko izi ndwara ari amarozi cyane cyane nko ku ndwara ya diyabete yo kubera ibimenyetso byayo bikomeye nko kunyara inshuro nyinshi,kugira inyota nyinshi, nyuma yo kumenya ko atari amarozi ugasanga umuntu ahise avuga ko hari uwo azi ufite ibi bimenyetso agiye kumubwira akagana kwa muganga”.

Mukandahiro Christine umujyanama w’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Mukarange mu karere ka kayonza mu mudugudu wa Buhonde avuga ko ubukangurambaga bw’ubuzima bakoze bwatumye abantu benshi bahindura imyumvire bemera kwisumisha ndetse banatangira gufata imiti.
Ati”Nk’ubu abantu twaganirije bagiye batubwira ko batari bazi ko izi ari indwara zizwi ndetse zanavurwa urugero nkabo twasanganye umuvuduko bumvaga ibimenyetso ariko ntibamenye ko ari indwara izwi kandi ifitiwe imiti iyivura cyangwa se ugasanga abayizi baziko ari indwara y’abakire nta muntu ukennye wayirwara”.
Akomeza avuga ko ubumenyi batanga muri ubu bukangurambaga, ubwibanze arukubwira abantu ko indwara zitarobanura cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga riri gutera imbere.
Rwimira Pawurini umuturage wo mu murenge wa mukarange akagari ka Nyagatovu umudugudu w’Akabeza akaba n’umwe mu bantu barwaye diyabete bivuriza kuri icyo kigo nderabuzima avuga ko we ubu burwayi atari abuzi. Ashimira leta kuba ubu yarashyizeho ubukanguambaga buhoraho.
Ati:” Njye diyabete nayimenye narwaye nabanje kujya ngira ikizengera cyane,nkihagarika inshuro nyinshi,nkagira inyota nyinshi bikanshobera mbanza kubimarana nk’ iminsi 4 narayobewe ibyari byo nyuma nibwo naje hano ku kigo nderabuzima banyohereza ku bitaro I Gahini ari naho bansanzemo diyabete mpita ntangira imiti.”

Harerimana Jean Damascene umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka kayonza avuga ko umusaruro w’ubukangurambaga ku ndwara zitandura uri hejuru mu myaka 7 ishize ndetse binagaragazwa n’imibare no mu baturage ndetse nk’umuhigo harimo gukangurira abantu kuzipimisha inshuro imwe buri mwaka.
Ati”Umusaruro w’ubu bukangurambaga bw’ubuzima wigaragaza mu byiciro bibiri: Icya mbere hari abantu bazigiraga ntibabimenye ari nawo mubare munini tubona umuntu aho yagiraga indwara nka diyabete,umuvuduko,indwara z’umutima bwacya akajya muri koma cyangwa akikubita hasi abantu bagatangira gushakishiriza mu zindi mpamvu zitari uburwayi.”
Akomeza agira ati: “ Icya kabiri ni kubazifite babizi ndetse nabazandura tubashishikariza gukomeza gufata imiti neza,gukurikiza inama bagirwa n’abaganga bahindura ibyo baryaga ,uburyo umuntu yitwaramo ,gukora siporo n’ibindi”.

Muri raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bw’ikigo cy igihugu cy”ubuzima (RBC) y ‘umwaka wa 2021-2022 yerekanye ko bimwe mu bitera abantu gufatwa n’izi ndwara harimo kunywa inzoga nyinshi abanywi bazo ku bagabo n’abagore bavuye kuri 41.3% mu 2013 bagera kuri 48.1% mu 2022 mu bazinywa byibuze mu minsi 30.
Mu gihe abazinywa cyane bihoraho bavuye kuri 23.5% mu 2013 bagera kuri 15.2% mu 2022.
Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zitandura ziterwa kandi no Kutarya imboga n’imbuto bihagije aho muri rusange bwasanze abanyarwanda barya imboga inshuro 4 mu cyumweru naho imbuto zikaribwa iminsi 2 gusa mu cyumweru.
Zimwe muri izi ndwara kandi ziterwa no kurya umunyu mwinshi aho umunyarwanda arya amagarama 8.8 by’umunyu ku munsi, igipimo kiri hejuru ugereranyije n’amagarama 5 asabwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS).
Izindi mbogamizi zituma indwara zitandura zikomeza kwiyongera harimo kudakora imyitozo ngororamubiri kuko bikiri hasi cyane aho mu mwaka wa 2013 abakoraga siporo bari 21.4% bakagabauka bakagera kuri 4.6%, muri 2022.
Mu bindi kandi bitera izi ndwara harimo nko kutisuzumisha kare indwara za kanseri cyane cyane iy’inkondo y’umura aho 11.7 by’abagore bafite hagati y’imyaka 30 na 49 batigeze bisuzumisha na rimwe iyi kanseri.
OMS igaragaza ko indwara zitandura zihitana abantu bagera kuri miliyoni 41 buri mwaka zingana na 74% z’imfu zose zibarurwa buri mwaka , muri zo 77% byazo zigaragara mu bihugu bikennye.
Yanditswe na NIWEMUGENI Clarisse


